AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hatangiye gusuzumwa impamvu umubare munini w’abari Iwaba bakomoka muri Kigali

Yanditswe Dec, 03 2022 12:19 PM | 234,291 Views



Hari itsinda ry'abayobozi mu Mujyi wa Kigali rigiye kumara icyumweru ku kirwa cya Iwawa, basesengura icyaba umuti ku bibazo byatumye umubare munini w'abari Iwawa bakomoka muri Kigali.

Kugeza ubu amezi 8 arashije icyiciro cya 23 cy'abarimo kugororerwa Iwawa gitangiye .

Bamwe mu rubyiruko barimo n'abamaze kugaruka aha ishuro zirenga imwe, bavuga ko nubwo bagorowe ndetse bakigishwa n'imyuga itandukanye bagifite imbogamizi yo kutagira gukurikirana iyo bageze hanze.

Aha Iwawa hafi kimwe cya gatatu mu bahagororerwa baturuka mu Mujyi wa Kigali, ni ikibazo Umujyi wa Kigali uvuga ko gihangayikishije, ikaba ariyo mpamvu mpamvu hashyizweho itsinda rigomba kumara icyumweru kuri iki kirwa rikamenya ibibazo bya buri muturage wa Kigali ndetse hagatangwa n'icyaba umuti bivuye mu byifuzo by'abari kugororwa.

Mu rubyiruko n'abakuze bari kugororerwa Iwawa muri uyu mwaka ni 3486.

Umujyi wa Kigali wihariye imibare myinshi y'abagororerwa IWawa aho kuri ubu hari abagera ku 1179, Gasabo niyo ifitemo benshi bagera kuri 548 naho Kicukiro na Nyarugenge babarura abasaga 300 buri karere.

Didace Niyibizi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama