Yanditswe Sep, 15 2020 18:29 PM | 64,921 Views
Mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Kabiri, hatangijwe ku mugaragaro umushinga uzamara imyaka itandatu igamije gufasha abaturage kurwanya amapfa ajya azahaza aka karere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine wanatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2021 A yasabye abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi bitabira gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.
Abatuye mu Karere ka Kayonza by’umwihariko mu mirenge umunani kuri 12 ikagize bajya bahura n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere bigatuma nta musaruro w'ubuhinzi babona, hari n’aho byigeze kugera Leta ibagoboka ikabaha imfashanyo y’ibiribwa.
Abaturage babonye igisubizo mu mushinga mugari uzafasha mu kuhira ndetse no gufata neza amabanga y’imisozi akikije ibishanga biri muri aka karere.
Uyu mushinga wo kuhira uzatwara ingengo y’imari ibarirwa muri miliyari zisaga 80 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo uruhare rwa Guverinoma y'u Rwanda ndetse n’inkunga y’inguzanyo yatanzwe n'Ikigega mpuzamahanga cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).
Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine yasabye abaturage kuzabyaza amahirwe uyu mushinga bakiteza imbere
Yanaboneyeho gutangiza ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy’ubuhinzi, aho yibukije abahinzi ko igihe cyose bahinga bya kinyamwuga badashobora guhura n’igihombo, bityo abashishikariza kwitabira gukoresha inyongeramusaruro ndetse n’imbuto z’indobanure.
Inkuru irambuye mu mashusho
AKIMANA Latifat
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru