AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Hatangijwe gahunda y'imyaka 5 yo kubakira uboshobozi abayobozi b'inzego z'ibanze

Yanditswe Sep, 23 2019 09:05 AM | 9,181 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangije gahunda y'imyaka 5 igamije kubakira ubushobozi abayobozi mu nzego z'ibanze kugira ngo barusheho kuzuza inshingano zabo uko bikwiye. Iyi minisiteri itangije iyi gahunda mu gihe bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze basanga hakenewe uburyo bwo kububakira ubushobozi na mbere yo kwinjira mu nshingano zabo.

Muri politiki ya Leta y’u Rwanda igamije kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage izwi nka decentralisation mu ndimi z’amahanga, kugeza ubu akarere ni ko gashyira mu bikorwa politiki na gahunda z’Igihugu mu nzego zinyuranye, ibintu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase asanga bisaba abayobozi b’uturere n’abo bakorana ubushobozi buhanitse mu miyoborere.

Yagize ati ''Ari ukuva ku bidukikije kugera ku bihinzi, ibikorwa remezo ubucuruzi n’ubutegetsi bw’igihugu, izo gahunda n'ubwo zifite ku rwego rw’igihugu za minisiteri bireba ariko mu rwego rw’ishyira mu bikorwa ziragenda hariya hasi ugasanga zirabazwa umuyobozi w’akarere n’inzego z’ibanze muri rusange. Ibyo rero birasaba ko bagira ubushobozi buhanitse mu rwego rw’uburyo bashobora gukoresha inzego no gukorana na zo, ibyo bita leadership. Ni yo mpamvu uku kubaka ubushobozi twifuza ko kuzanajyana no kugira ngo abayobozi b’inzego z’ibanze zacu bashobore kwagura amarembo, bashobore kubona ikirere cy’ahandi, bagire uko bipima n’abandi, bashobore gushira ubwoba no gutinyuka Isi yateye imbere kugira ngo bayigane. Iki cyerekezo gishya cyo kubaka ubushobozi ni aho twumva dushaka kubyerekeza.''   

Iyi gahunda ije mu gihe hamaze igihe humvikana inkubiri yo kwegura no kweguzwa kw’abayobozi mu nzego z’ibanze begura, aho ubushobozi buke mu miyoborere butuma batuzuza inshingano zabo uko bikwiye bufatwa nk’indandaro ya byose.

Abayobozi b’uturere twa Kamonyi na Nyaruguru, basanga iyi gahunda ari igisubizo kuri icyo kibazo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yagize ati ''Abantu batorwa nk’abajyanama bava ahantu hatandukanye, ubuyobozi rero usanga ari ikindi. Umuntu aza yari avuye mu bindi yanakoraga neza ariko yagera muri ubwo buyobozi ukabona bibaye ikibazo. Buriya rero nta kindi kiba kibaye ni uko nyine aba adafite ubwo bushobozi yubakiwe buhagije ngo bube bwamufasha kuba yatanga umusauro muri izo nshingano.''

Na ho Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice ati ''Tuba duturutse hanze dufite ubumenyi butandukanye ariko utabukoresheje neza bushobora kuba butatanga impinduka cyangwa umusaruro nk’uwo abaturage badutoye baba badutegerejeho cyangwa baba batwifuzaho. Ubundi tugize Imana amahugurwa nk’aya ngaya akajya abanza mbere y’uko umuntu yinjira mu nshingano ni byiza cyane kuko biragufasha ndetse bikanatuma hari ibibazo bimwe na bimwe ugenda uhura na byo ntibimere nk’aho ari ukwishakishiriza.''  

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri iki cyumweru, ku ikubitiro yatangiriye mu bayobozi b'uturere n'Umujyi wa Kigali ndetse n'abayobozi ba bimwe mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, bakazamara iminsi ibiri bubakirwa ubushobozi mu by’imiyoborere, leadership.

Ni gahunda ije mu gihe cyihariye kuko habura umwaka umwe ngo u Rwanda rwinjire mu mwaka wa nyuma w’icyerekezo 2020 ndetse hakaba habura imyaka 5 ngo gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1 igere ku musozo, ibihe Minisitiri Prof. Shyaka asanga bidasanzwe.

Ati ''Ni umwaka dushaka gufatamo icyo umuntu yakwita igipimo cyacu gishya mu kwihutisha iterambere, igipimo gishya mu gukorana n’abaturage cyane, igipimo cyihuse mu kurangiza ibibazo bitandukanye abaturage bafite byinshi twiyemeje ko uyu mwaka ari wo tubirangizamo. Ni umwaka u Rwanda rufitemo inyota yo kugera kuri byinshi kandi bishingiye ku mikorere y’inzego z’ibanze, ni n’umwaka inzego z’ibanze zifite inyota yo kwerekana ibyo zishoboye mu buryo bwagutse, ibyo rero bikaba bituma ari ngombwa ko twongera ubushobozi cyane.''  

Biteganyijwe iyi gahunda yo kongerera ubushobozi abayobozi mu nzego z'ibanze izakomereza no ku bayobozi b'uturere bungirije, abayobozi b'amashami n'abandi.

Inkuru mu mashusho



Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura