Yanditswe Sep, 25 2019 10:10 AM | 7,590 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame avuga ko
urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’umutwaro ahubwo ko ari igisubizo ku
iterambere. Ibi Umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye
n’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi
rw’icyongereza, cyatangarijwemo amatariki inama y’uyu muryango izabera
mu Rwanda.
Byari bimaze iminsi bizwi ko u Rwanda ruzakira Inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza “Commonwealth” muri 2020 ariko amatariki nyayo y’iyo nama ikomeye izabera yari atari amenyekana.
Amashuso yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth , Patricia Scotland, yakuyeho amatsiko. Iyi nama ikazaba mu cyumeru cya kizatangira tariki 22 Kamena 2020.
Muri iki kiganiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje umwihariko w’iyi nama ifite insanganyamatsiko igaruka ku guharanira ahazaza habereye buri wese binyuze mu ikroranabuhanga, guhanga udushya n’iterambere.
Umukuru w’igihugu kandi yagargaje urubyiruko nk’igisubozo ku iterambere aho kuba umutwaro..
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’ibihugu 53 bigize uyu muryango bose bazitabira.
Umunyamanga Mukuru wawo, Patricia Scotland na we yagaragaje urubyiruko nk’amizero azatuma uyu muryango ugera ku ntego zawo.
Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth byiganjemo urubyiruko kuko ruf 60% by’abaturage bagera kuri miliyari 2.4 batuye ibyo bihugu bari mu nsi y’imyaka 30.
Inkuru mu mashusho
Jean Pierre KAGABO
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
1 hour
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
2 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru