AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Hatangajwe amatariki CHOGM 2020 izaberaho

Yanditswe Sep, 25 2019 10:10 AM | 7,590 Views



Perezida wa  Repubulika Paul Kagame avuga ko urubyiruko rudakwiye gufatwa nk’umutwaro ahubwo ko ari igisubizo ku iterambere. Ibi Umukuru w’igihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,  cyatangarijwemo amatariki inama y’uyu muryango izabera mu Rwanda.

Byari bimaze iminsi bizwi ko u Rwanda ruzakira  Inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza “Commonwealth” muri 2020 ariko amatariki nyayo y’iyo nama ikomeye izabera yari atari amenyekana.

Amashuso yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth , Patricia Scotland,  yakuyeho amatsiko. Iyi nama ikazaba mu cyumeru cya kizatangira tariki 22 Kamena 2020.

Muri iki kiganiro, Perezida wa Repubulika Paul  Kagame yagaragaje umwihariko w’iyi nama ifite insanganyamatsiko  igaruka ku guharanira ahazaza habereye buri wese binyuze mu ikroranabuhanga, guhanga udushya n’iterambere.

Umukuru w’igihugu kandi yagargaje urubyiruko nk’igisubozo ku iterambere aho kuba umutwaro..

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’ibihugu 53 bigize uyu muryango bose bazitabira. 

Umunyamanga Mukuru wawo, Patricia Scotland na we yagaragaje urubyiruko nk’amizero azatuma uyu muryango ugera ku ntego zawo.

Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth byiganjemo urubyiruko kuko ruf 60% by’abaturage bagera kuri miliyari 2.4 batuye ibyo bihugu bari mu nsi y’imyaka 30.

Inkuru mu mashusho


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize