Yanditswe Apr, 06 2019 09:28 AM | 14,969 Views
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ry’abashakashatsi 8
rizacukumbura uruhare u Bufaransa bushobora kuba bwaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo mu myaka ibiri hazasohoka raporo igaragaza uru ruhare.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mata 2019, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yahuye n’abahagarariye umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibuka ishami ry’ubufransa, nyuma y’ibi biganiro ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byavuze ko kugira ngo hagaragare imyitwarire y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba ko inyandiko zose z’ibanga zirebana na Ministere y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufransa icyo gihe, iy’ingabo, n’ibiro byari bishinzwe umutekano wo hanze y’igihugu mu Bufransa zishyirwa hanze.
Iri tsnda ry’abashakashatsi 8
rizaba rinashinzwe gushyira hanze izi nyandiko. Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byavuze ko ibi bigamije ko hazakorwa raporo isobanutse
igaragaza ibikorwa byose u Bufaransa bwakoze mu Rwanda hagati y’umwaka w’1990 n’1994.
Iyi raporo izashyikirizwa Perezida Macron kandi itangazwe ku mugaragaro.
Muri iryo tangazo kandi havugwamo ko Perezida Macron yiyemeje kongera no gushimangira ingufu n'ubushake bw'urukiko rukuru rushinzwe gukurikirana ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kongera umubare w'abapolice kugira ngo abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwe imbere y'ubutabera byihuse.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru