AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Haringingo utoza Kiyovu yateye utwatsi ibivugwa ko Rayon Sports imwifuza

Yanditswe Mar, 23 2022 10:40 AM | 24,440 Views



Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis yahakanye amakuru ahwihwiswa ko hari ibiganiro yaba yaragiranye na Rayon Sports ku kuba yatoza iyi kipe y'ubururu n'umweru.

Yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw'Imikino cya Radiyo Rwanda cyatambutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mutoza umaze kwitwara neza muri uyu mwaka wa shampiyona y'umupira w'amakuru mu Rwanda, avuga ko ibyo kuba ikipe ya Rayon Sports yaba yarashatse ko baganira ari ibinyoma, ashimangira ko iyo umutoza arimo gusoza amasezerano mu ikipe runaka, ibuhuha biba byinshi

Amasezerano ya Haringingo Francis agomba kurangirana n'uyu mwaka wa shampiyona. Kuri we ngo icyo ashyize imbere cyane ni ukwitwara neza, akaba yanahesha ikipe y'urucaca, igikombe cya shampiyona, inanyotewe cyane.

Gusa, yahishuye ko ari amakipe abiri yo muri Tanzania yigeze kwifuza ko yayabera umutoza, ariko ntiyaza kwemera kuko atari guta akazi afite muri Kiyovu Sports.

Haringingo Francis, ni umutoza ukomoka mu Burundi, akaba yaranyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda, harimo Mukura Victory Sports na Police FC.

Ku rutonde rwa shampiyona y'u Rwanda, ku munsi wa 22, Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo ya mbere n'amanota 50, ikaba ikurikirwa na APR FC ifite amanota 48.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage