Yanditswe Jul, 16 2020 11:22 AM | 83,078 Views
Abafite inganda zikora udupfukamunwa barasaba Leta
kubakiza igihombo bari guterwa no kuba hari udupfukamunwa tugera kuri miliyoni
3,5 tugiye kumara amezi 2 mu bubiko tutarabona abatugura.
Ku mihanda yo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara abacuruzi b'udupfukamunwa babiherewe uburenganzira n'inzego zibishinzwe.
Bamwe mu batugura n'abaducuruza bavuga ko muri iki gihe tutakigurwa nk'uko byari bimeze mbere hagishyirwaho amabwiriza yo kutwambara.
Abafite inganda zihuje ngo zikore udupfukamunwa two mu myenda bavuga ko batangira gushishikarizwa na Leta gukora utu dupfukamunwa, bashyizemo imbaraga nyinshi mu kutudoda.
Icyo gihe ngo abaturage bitabiriye kutugura ari benshi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Leta.
Izi nganda zari zasabwe kudoda udupfukamunwa tugera kuri miliyoni 6, none kugeza ubu utugera kuri miliyoni 3,5 twaheze mu bubiko, ntituragurwa.
Hitimana Said uyobora uruganda UFACO& VLISCO ati “Ni ukuvuga ngo utudupfukamunwa miliyoni 3,5 niba kompani yaragiye ikora umubare runaka tukagera kuri uwo mubare twabishoyemo abakozi, ibitambaro, kuba tutaragurwa ni igihombo, utu dupfukamunwa ikigaragara impamvu twageze aho tukagurwa buhoro ni uko abari bafite ubushobozi baguze hakaba hasigaye abadafite ubushobozi bakaba bafashwa kutubona mu buryo buboroheye.”
Justus Mugaruka uyobora AMG LTD ati “Dufite stock ya miliyoni 1,5 twebwe AMG gusa ifite agaciro ka miliyoni hafi 560, twarahombye ariko dufite icyizere hari inzego zitandukanye ziri kudukorera ubuvugizi ku buryo badufasha kuzigurira abaturage batishoboye. Ikigaragara mu giturage ntaziriyo izo mubona mu mujyi ni uko abaturage mu mujyi bafite ubushobozi bwo kuzigura.”
Banavuga ko hakomeje kugaragara abantu bidodera udupfukamunwa kandi batarabiherewe uburenganzira bakatugurisha ku mafaranga make.
Kuri ubu abanyenganda bahagaritse gukora utundi bakomeza indi mirimo y’ubudozi bari basanzwemo. Gusa ngo iyo bahawe isoko n’ikigo cyangwa minisiteri runaka bategekwa kudoda udupfukamunwa turiho ibaranga ibyo bigo.
Ubuyobozi bw'ihuriro ry'izi nganda buvuga ko buri gushaka uburyo bwagirana amasezerano na Leta kugira ngo utu dupfukamunwa twegerezwe abaturage mu byaro ku mafaranga make, abadafite ubushobozi Leta ibagurire.
Umuyobozi mukuru ushinzwe iby'inganda muri minisiteri y'ubucuiruzi n'inganda SAM Kamugisha avuga ko hari ibiganiro biri guhuza minisiteri y'ubucuruzi n'inganda n'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC barebera hamwe uko utu dupfukamunwa twahabwa abaturage batishoboye ariko ngo umwanzuro nturafatwa.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka nibwo zimwe mu nganda zo mu Rwanda zari zisanzwe zidoda imyenda zahawe amabwiriza yo gukora udupfukamunwa two mu myenda, izindi zikora utwifashishwa n’abaganga. Ibi byari bigamije gufasha umuturage ahari hose kuba yabona agapfukamunwa ndetse akakambara mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Jean Paul TURATSINZE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru