AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Harigwa uburyo ibibazo bigaragara mu matora muri Afurika byashakirwa umuti

Yanditswe Sep, 04 2019 10:12 AM | 18,073 Views



Abakora mu bigo bishinzwe amatora muri Afurika baratangaza ko inzego zishinzwe amatora zigomba guhabwa ubushobozi, kugira ngo zitegura kandi ziyobore amatora anyuze mu mucyo. Ibi ngo bizafasha abaturage kugira icyizere mu matora, bityo demukarasi n'imiyoborere myiza bitere imbere.

Umuryango w'Afurika yunze ubumwe ugaragaza ko buri mwaka muri Afurika, amatora aba byibuze inshuro 15, ariko 5 muri yo usanga arimo ibibazo binyuranye, bishobora no kubyara imvururu no gushyamirana hagati y'abayoboke b'abakandida banyuranye.

Mu nama y'iminsi 2 iteraniye i Kigali y'ibigo bishinzwe ibijyanye n'amatora n'imiyoborere muri turere dutandukanye tw'Afurika, abayitabiriye bararebera hamwe uburyo bwo gukemura ibyo bibazo. 

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Prof Kalisa Mbanda avuga ko amatora iyo adakozwe neza abaturage batibona mu buyobozi.

Yagize ati "Muri rusange hakwiye kuba ubuyobozi buboneye abaturage. Iyo abaturage bibona mu buyobozi, urababwira bakakumva, bakakugirira ikizere, mugafatanya mu byo mwifuza gukora. Mu matora rero ni ikintu gikomeye, iyo abaturage batagufitiye icyizere cyangwa se nawe ntukora amatora ku buryo bibonamo, ngo avemo ibyiza yakozwe neza, batangira kugenda bayahunga, umubare w'amatora ukagenda ugabanuka, mu bihugu byinshi birahari ubu ngubu."

Dr Khabele Matlosa, Umuyobozi ushinzwe politiki muri komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, avuga ko amatora ari meza kuko iyo akozwe neza ageza kuri demukarasi  n'imiyoborere myiza, ariko ko ashobora no kubyara amakimbirane, ubuhunzi imbere mu gihugu, ibi bikadindiza imibereho myiza n'iterambere. Avuga ko mu gihe abaturage bagenda batakaza icyizere mu matora, hakwiye kubaho uburyo bwo guhuza amatora n'iterembere, aho abatowe baharanira kuzamura imibereho y'abaturage.

Yagize ati "Hari ukudahuza amatora akorwa ku buryo buhoraho n'uburyo ubuzima bw'abaturage butezwa imbere. Uburezi, ubuzima, imiturire, ...usanga nta sano ihari. Ibi bituma abantu batangira gutakaza ikizere. Kubera iki nakwitabira amatora atampindurira ubuzima. Rero uburyo bwo gukemura ibi bibazo, ni uguhangana n'ikibazo cy'iterambere ku mugabane. Nimureke dushyire imbere iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza ku mugabane wacu, duteze imbere uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo n'ubwikorezi."

Muri iyi nama, ibigo bishinzwe amatora mu karere ka Afurika yo hagati, iy'Iburasirazuba n'iy'Iburengerazuba bararebera hamwe ingamba zikwiye kugeza Abanyafurika ku iterambere binyuze mu matora.

Inkuru mu mashusho


Jeannette UWABABYEYI 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura