Yanditswe Aug, 01 2016 16:38 PM | 3,758 Views
Ubwo abagize komisiyo ishinzwe kugenzura imari n'umutungo by'igihugu mu nteko ishingamategeko PAC basuraga ububiko bw'imiti buherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, basabye RBC kunoza imikoranire na pharmacie z’uturere. Ni nyuma y’uko Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC bwatangaza ko hari imiti myinshi yangirikira mu bubiko bitewe n'uko itabashije kugera ku baturage.
Abagize iyi komisiyo basobanuriwe uburyo ububiko rusange bw' imiti buherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali bwakira ubwoko bubiri bw'imiti. Burimo imiti iba yaguzwe kugira ngo izagurishwe ndetse n'imiti itagurishwa iba yabonetse ku nkunga y'abafatanyabikorwa. Iyo miti ikaba ari igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA, ivura igituntu ndetse n'indwara ya Malaria.
Perezida w’iyi Komisiyo Depute Juvenal Nkusi avuga ko gusura iki kigo bari bagamije kumenya ibibazo biri mu micungire y'imiti n'ibibazo ubu bubiko bw' imiti buhura nabyo. Ni nyuma y’uko kandi Raporo y' umugenzuzi mukuru w' imari ya Leta ya 2014 -2015 igaragaje ko hari imiti myinshi yangirikira muri iki kigo: “…Kubyumva turabyumva,ariko icyo tureba ni resultats,Namwe ubwanyu iyo mubona ko hari imiti yarengeje igihe , ntekereza ko atari ikintu cyo kwishimira. Ntawavuga ngo ibintu bimeze neza, icyo umuntu agamije ni ukugirango iyo miti yangirika igabanuke bigere ku kigero cyemewe ku isi, kandi tugere ku micungire inoze.”
James Kamanzi, Umuyobozi wungirije wa RBC yasobanuye ko n’ubwo imiti yangirika itagomba kurenza 5% hari imiti myinshi yangirikira mu bubiko atari uko abaturage batayikeneye ahubwo ari uko itabashije kubageraho.
Kudahuza imikorere hagati y'ububiko rusange ndetse na Pharmacie z'uturere ziza gushaka iyi miti, ngo bituma bigorana kumenya imiti runaka yashize ndetse naho ikenewe cyane.
Umuyobozi mukuru w' ikigo cy' igihugu gishinzwe ubuzima, Docteur Condo Jeannine avuga ko hari gahunda yo gukemura ikibazo cy' imiti yangirikira mu bubiko: “Imiti yangirika igenda igabanuka ugereranije no mu myaka 5 cyangwa itandatu ishize. Icyo turi kwiga ni ukugirango iyo miti yangirika irusheho kugenda igabanuka. Turi gushyiraho ingamba kugirango ibibazo byose mugenda mwumva bigabanuke.”
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC bwasobanuye ko 50% by' ibibazo byagaragajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ku mikorere y’ubu bubiko bw’ imiti ari ibibazo birebana ahanini no kudatanga raporo zirebana n' ibikorwa.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’ikigo RBC harimo ko systeme yitwa IRMS yari yarashyizweho hirya no hino mu bitaro n'ibigonderabuzima kugirango ifashe mu kumenya imiti yinjiye n'iyasohotse, ahenshi usanga idakoreshwa.
Gusa abayobora ubu bubiko bavuga ko kugirango imiti yakirwe bisigaye bifata ibyumweru 2 gusa, mu gihe mbere byafataga amezi agera kuri 3 bigatuma hari imiti yangirika itaragera no mu bubiko.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru