AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Hari ibinyobwa bimaze kugira abantu imbata mu Biryogo

Yanditswe Sep, 12 2019 13:59 PM | 8,787 Views



Ibinyobwa binyuranye nka thé vert, Shubilli, ikawa n'ibindi byinshi  bimaze kwamamara mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge  ku buryo  benshi bemeza ko n'ubwo babikunze cyane ngo babaye imbata z'ibyo binyobwa bitewe n'uko baba bumva babikeneye igihe cyose.

Mu gace ka Biryogo mu Mujyi wa Kigali, usanga abantu b’ingeri zitandukanye  bicaye bafata ibinyobwa by’amoko atari amwe, abo byatwaye umutima bafata ibishyushye nk’icyayi. Bamwe banywa icyo bita  thé vert ariko ikimaze kwigarurira imitima y’abatari bake ni ikitwa Shubili.

Abamara umwanya baganirira kuri ibyo binyobwa, baba abagabo cyangwa abagore, bakoresha amagambo agaragaza icyatumye babikunda cyane.

Ndikumana Bertin avuga ko ibyo binyobwa abifata nk'umuti. Yagize ati "Shubilu waba umukecuru, waba umwana, waba umugabo waba umuzungu iyo unyoye Shubilu uba wumva ko ari umuti. Nta kindi uyinywera ngo irakongera imbaraga reka da, irakuvura ahubwo, niba warabuze appetit yo kurya bisaba kuwunywa wizeye ibyo kurya vuba vuba kuko iyi irumutsa nta kibazo."

Jean Eric Butoyi we yagize ati "Thé Vert iyo nyinyoye ingabanyiriza umunaniro naba ndi mu kazi nkagakora neza nta kibazo eeeh no mu nda nkumva ibintu byose bishizemo nta kibazo mfite."

Marie Chantal Byukusenge bavuga ko ibyo bikorwa nta kibazo bibatera. Ati "Nta ngaruka zirimo kuko nta kiyobyabwenge kiba kirimo nta nikindi, ni umuti . iyungurura amaraso imyanda igashira munda, igatera appetit."

Ibyo binyobwa bigura hagati y'amafaranga 100, 300 kugeza kuri 500. N'ubwo bitangirwa mu dukombe duto cyangwa udutasi, ni ibinyobwa biba bifite amabara anyuranye aho Thé Vert iba ifite ibara ry'icyatsi, shubillu ikagira ibara ryenda kumera nk'ikawa ndetse n'ibindi binyobwa bikunzwe ariko bidafite amazina yabyo azwi.

Umwe mu bacuruzi b'ibyo binyobwa bemeza ko bimwe mu birungo byabyo hari ibiva hanze y'igihugu ibindi bikaba bituruka imbere mu gihugu, gusa na we akemeza ko bifitiye akamaro ubuzima bwa benshi.

Bamwe mu bahanga mu bumenyamuntu bemeza ko kuba imbata y'ikintu icyari cyo cyose biterwa n'impamvu zitandukanye nk’uko aba babisobanura.

Yvonne Uwamahoro yagize ati "Ntekereza ko haba harimo ikintu cyimyitwarire, cy'akamenyero umuntu agenda buhoro buhoro agira uko guhura n'abantu akunze, ikiganiro kiba gihari umuntu akumva agize ibyishimo kubera ahantu ari n'abantu bari kumwe atari ukuvuga ngo ni cyo kintu gusa arimo kunywa bikamujya mu mutwe ku buryo igihe atagiyeyo akumva ko hari ikintu yatakaje."

Na ho Felix Banderembaho we agira ati "Uko kuba imbata rero ngerageje kubisobanura mu buryo scientifique navuga imisemburo itandukanye iba mu mubiri w'Umuntu ari yo usanga ijyanye n'ibyishimo mu mubiri w'umuntu bigatuma uko umuntu yagiye abikoresha akenshi ni na ko ya misemburo igenda iba myinshi mu mubiri noneho umuntu agasigara yumva ko igihe cyose umubiri umusaba gukoresha cya kintu yabayeho imbata kubera ko hari ibyishimo kizana mu mubiri we.

Bimwe mu birungo byifashishwa bifite amazina atamenyerewe nka Karafu, Hiriki,Garasenyi, pipirimanga, tangawizi, umwenya n’ibindi.

Inkuru mu mashusho


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu