AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Hari ibigo bya Leta bigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu- Perezida Kagame

Yanditswe Aug, 02 2022 18:39 PM | 46,000 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi ndetse n’ishoramari kongera umurego mu mirimo bakora kuko izo nzego zifatiye runini imibereho n’ubuzima by’Abanyarwanda bose.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma.

Uwa mbere wagejeje indahiro kuri Perezida Paul Kagame ni Eric Rwigamba Minisitiri w’ishoramari rya Leta, minisiteri nshya iherutse gushyirwaho n’umukuru w’igihugu.

Undi ni Dr. Ildephonse Musafiri Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze we wahinduriwe imirimo akagirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Nyuma yo kwakira indahiro z’abo bayobozi bombi, Perezida Kagame yabifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya abibutsa uburemere bwazo.

By’umwihariko Umukuru w’Igihugu yaciye akarongo ku nshingano za minisiteri nshya y’ishoramari rya Leta, ashimangira ko mu byihutirwa igomba gukora harimo kwihutisha gahunga yo kwegurira abikorera imishinga n’ibigo bimwe na bimwe leta yashoyemo imari.

Ku birebana n’inzego z’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi, Perezida Kagame yibukije ko zifatiye runini ubuzima n’imibereho y’Abarwanda asaba abaziyobora kuvugurura imikorere mu rwego rwo kongera umusaruro no kubyaza amahirwe isoko rusange rya Afurika.

Abayobozi bashya muri guverinoma barahiye bashyizweho na Perezida Paul Kagame mu mpera z’icyumweru gishize tariki 30 Nyakanga muri uyu mwaka wa 2022.


Inkuru ya Divin UWAYO

Amafoto: MUSEMINARI Deogratias



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)