AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Hari gutegurwa politiki izatuma abafungirwa muri za gereza bagabanuka

Yanditswe Nov, 29 2020 22:13 PM | 94,047 Views



Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda ruravuga ko harimo gutegurwa politiki ijyanye no gukurikirana ibyaha nshinjabyaha (criminal justice policy) yitezweho kugira uruhare mu kugabanya umubare w'abinjira mu magereza ahubwo bagahabwa ibindi bihano hanze ya gereza. Ibi biravugwa mu gihe ubucucike muri gereza kuri ubu buri hejuru ya 120% by'ubushobozi bwazo.

Gukoreshwa imirimo nsimburagifungo, kwambikwa igikomo gituma umuntu agenzurwa aho ari hose ndetse no gutanga amafaranga y’ingwate hari abemeza ko byagira uruhare mu kugabanya umubare w'ubucucike bw'abafungirwa mu magereza ari hirya no hino mu gihugu.

Perezida w'Urugaga rw'abavoka mu Rwanda Kavaruganda Julien asanga abakiliya babo hari abashobora gukurikiranirwa hanze bitewe n'ibyaha baregwa.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin Ntezilyayo na we yemeza ko igisubizo cy'ibyaha bikorwa atari ugufunga gusa akizeza benshi ko politiki y'imikurikiranire y'ibyaha nshinjabyaha irimo gutegurwa izagira uruhare mu kugabanya umubare w'abinjira muri gereza.

Gusa, Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye yemeza ko hari abakurikiranwaho ibyaha bisaba ko baba bari muri gereza bitewe n'impamvu zinyuranye.

Raporo y'ubucamanza ya 2019-2020 igaragaza ko mu manza 76,349 zaciwe, izingana na 58,916 zaciwe mu mizi muri zo 17,433 zingana na 24% zari zerekeye ifunga n'ifungura ry'agateganyo. 

Raporo ya Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu ya 2018/2019 igaragaza ko igipimo cy'umubare w'abagororwa bari muri za gereza wari 71,000 nyamara ubushobozi bwazo ari ukwakira ibihumbi 57 000 gusa. Ibi bivuga ko muri uwo mwaka, hari hamaze kurengaho ibihumbi 14,000 by'abagororwa gereza zidafitiye ubushobozi bwo kwakira.

 

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura