AGEZWEHO

  • Nyabihu: Hari abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Hari bamwe mu baturage binubira ko barimo gusaba mubazi z'amashanyarazi bakazibura

Yanditswe Jan, 17 2022 20:13 PM | 18,419 Views



Bamwe mu baturage barinubira ko barimo gusaba mubazi z'amashanyarazi zizwi nka Cash Power ku mashami y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ingufu REG hirya no hino mu gihugu, bakabwirwa ko zidahari.

REG yatangaje ko iki kibazo kizaba cyakemutse bitarenze hagati mu kwezi kwa Kabiri.

Ikibazo cy'ibura rya za mubazi z'amashanyarazi zizwi nka Cash Power cyatangiye kuvugwa mu mezi ane ashize.

Bamwe mu baturage biganjemo abashaka izi Cash-Power bwa mbere, bamwe na bamwe RBA yabasanze ku mashami ya REG baje gushaka iyi serivisi babwirwa ko izi Cash Power zitaboneka.

Umwe yagize ati "Hashize amazi ane tudepoje dusaba cash power twarazibuze, narabajije bambwira ko zidahari."

Uwineza Cyntia we ati "Cash Power zarabuze, amezi ashize ari atanu dutegereje, mudukorere ubuvugizi ahubwo ziboneke naho kubura ko zarabuze kuyibona ni tombola."

Hamwe na hamwe ku mashami ya REG mu turere agaragaza ko bafite urutonde rw'abantu bagera kuri 300,  bamaze  kwishyura ariko bagitegereje izi cash Power batarazihabwa.

REG igaragaza ko iki kibazo cyatewe n' icyorezo cya Covid-19, kuko bitakunze ko izi cash Power zigerera mu Rwanda igihe cyari kitezwe, gusa umuyobozi wa REG, Eng. RON WEISS yizeza abazishaka ko zizaba zabonetse kuburyo buhagije hagati mu kwezi gutaha kwa Kabiri.

"Muri ibi bihe bya Covid19, twahuye n'imbogamizi yo kugeza hano ibikoresho birimo naza cash power ndetse no kwiyongera kw'ibiciro byo kuzizana n'ibiciro bya cash power ubwabyo,  abazizana ntibyaboroheye kuzigeza mu Rwanda, ariko twamaze gukemura iki kibazo ku buryo tariki 2 Gashyantare  iza mbere zizaba zageze hano, naho tariki 9 zuko kwezi izindi zigere hano."

U Rwanda rukomeje kongera umubare w’abafite umuriro w’amashanyarazi, aho kuri ubu bamaze kugera k rugero rwa 67.2% mu gihe intego ari uko byaba 100% mu mwaka wa 2024.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira