Yanditswe Dec, 16 2021 16:54 PM | 14,984 Views
Abafite aho bahuriye n'iterambere ry'ubuhinzi bashimangira ko kuzamura
ingano y'ingengo y'imari y'ubuhinzi yoherezwa mu turere byaba imbarutso yo
kurangiza imishinga irebana n'uru rwego ikunze kudindira bikaba n'intandaro yo
kutabona umusaruro ukwiye. Kugeza ubu 23.3% by'ingengo y'imari igenerwa
ubuhinzi niyo agera ku karere nyamara ari ko gasabwa byinshi ngo ibikorwa
by'ubuhinzi bitange umusaruro.
Ubuhinzi, ni urwego rufatiye runini ubukungu bw'igihugu kuko usibye
kuba abatunzwe na bwo cyangwa ibibukomokaho barenga 60%, runihariye 24%
by'umusaruro mbumbe w'Igihugu.
Amasezerano ya Malabo na Maputo u Rwanda rwashyizeho umukono, ibihugu bya Afurika byiyemeje ko amafaranga ashyirwa mu buhinzi atagomba kujya munsi ya 10% by'ingengo y'imari yose; kuva mu mwaka wa 2016 u Rwanda rukaba rutarajya munsi y'iri janisha.
Gusa abafite aho bahuriye n'iterambere ry'ubuhinzi basanga igice kinini cy'aya mafaranga gikwiye gushyirwa ku rwego rw'akarere kuko ibipimo byerekana ko amafranga agerayo atarenga 22%.
Isaranganywa ry'amafaranga ashyirwa mu bikorwa by'ubuhinzi rigaragaramo icyuho kuko mu myaka inyuranye hari uturere twahawe 6%, utundi duhabwa 35% by'ingengo y'imari yose; ibintu abayobozi b'uturere basanga bidindiza iterambere ry'ubuhinzi no gutubya umusaruro ubukomokaho, bakibaza ikigenderwaho mu kugenera ingengo y'imari akarere runaka.
Ubushakashatsi bwakorewe mu turere 8 tw'igihugu bwerekana ko kudahabwa amafaranga ahagije ajyanye n'ibikorwa by'ubuhinzi, bikoma mu nkokora umusaruro wabwo ndetse ugasanga hari ibishyirwamo amafranga bitihutirwa cyane ugereranije n'ibyo abahinzi baba bifuza, bimwe bigasaza ntacyo bikoreshejwe nk'amasoko, inganda, ibyuma bikonjesha, n'ibindi: ku rundi ruhande ariko Minagri ivuga ko ibikorwa byose habazwa abagenerwabikorwa.
Buri gihe mu kwezi kwa 12 habaho umushinga w'ingengo y'imari ivuguruye, abagize inteko ishinga amategeko basanga iyi ngingo ikwiye kugira icyo iganirwaho kugirango amafaranga agenewe uturere mu rwego rw'ubuhinzi yongerwe ku nyungu zo kuzamura uru rwego kurushaho no gucunga neza imari ya leta.
Ibindi byifuzwa, harimo kongera urutonde rw'ibihingwa byatoranijwe ngo bishingirweho mu guhuza ubutaka kuko ubu ari ibihingwa 8 gusa; ndetse mu itegurwa n'isaranganywa ry'ingengo y'imari hagashingirwa ku bikorwa n'ibyifuzo bikenewe n'abahinzi bo mu karere runaka.
Jean Claude Mutuyeyezu
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru