Yanditswe August, 13 2019 at 11:39 AM | 10833 Views
Hari abaturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru bavuga ko hari ibicuruzwa bumva
mu magambo gusa bitajya bikandagira mu duce batuyemo n'ibihageze bike cyane
bikaba bihenze; bityo bagasaba inganda kubibegereza cyane ko izo nganda nazo
zibyungukiramo kuko ziba zaguye isoko.
N'ubwo Urwego rw'Abikorera rukomeza gutera intambwe by'umwihariko kwiyongera kw'inganda, usanga ibyo zitunganya ndetse n'ibicuruzwa muri rusange byigumira mu migi gusa nyamara n'abatuye mu byaro babikenera mu buzima bwa buri munsi.
Abaturage bo mu turere tugize Intara y'Amajyaruguru ni bamwe basangiye
iki kibazo n'abandi bo hirya no hino mu gihugu.
Usibye ibicuruzwa bitunganyirizwa mu nganda kimwe n'ibindi bicuruzwa
batagezwa mu bice by'icyaro rimwe na rimwe abaturage bakifashisha ibitujuje
ubuziranenge, hari n'ibice bitandukanye mu Gihugu usanga hari umusaruro mwinshi
w'ubuhinzi cyangwa ubworozi mu gihe runaka ukaba ushobora no kwangirika, nyamara
wajya mu kindi gice cy'Igihugu ntuwuhabone.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV ashimangira ko harimo gukorwa ubukangurambaga n'abikorera ku buryo bakwegereza abaturage ibicuruzwa bitandukanye cyane ko iki kibazo gikururira abaturage kwishora mu kwishakiriza ibicuruzwa mu bundi buryo rimwe na rimwe butemewe n'amategeko.
Uko byagenda kose n'ubwo inganda nyinshi zibarizwa mu migi, abayituyemo cyangwa ababasha kuhagera si bo bakwiye kuba babona ibicuruzwa gusa; ibi Umukuru
w'Igihugu abibonamo nk'imitangire mibi ya serivisi zikwiye kuba zihabwa
abaturage bafitiye uburenganzira zikanaha inyungu abacuruzi.
Abasesengura iby'ubukungu basobanura ko izamuka ry'ubucuruzi mu Rwanda
rikwiye kujyana no kongera abaguzi nta kwibanda mu migi gusa kuko ibice
by'icyaro na byo byihariye isoko rigari, bikaba bishoboka ko abacuruzi baba
bibeshya ko mu cyaro nta bushobozi bwo guhaha buhagije bafite (purchasing
power), mu gihe na none hakemangwa ubushobozi bw'abacuruzi bo mu Rwanda bwo
kwegereza abaturage ibicuruzwa mu duce twinshi dushoboka tw'Igihugu.
Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishashamibare kigaragaza ko u Rwanda rutuwe n'abantu basaga miliyoni 12, muri bo abatuye mu cyaro basaga 80% by'abaturage bose.
Inkuru mu mashusho
Jean Claude MUTUYEYEZU