Hari abatuye i Musanze bavuga ko bishimiye ko binjiye mu mwaka mushya batuye neza

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Hari abatuye i Musanze bavuga ko bishimiye ko binjiye mu mwaka mushya batuye neza

Yanditswe Jan, 03 2022 17:56 PM | 29,461 Views



Hari abaturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko babayeho igihe kinini basembera kubera kutagira aho bakinga umusaya none kuri ubu bakaba bishimira ko ibyo bibazo byarangiranye na 2021, kuko ubu leta yabubakiye amacumbi.

Masengesho Judith, umubyeyi w’abana 5 umaze amezi atandatu atujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, akaba avuga ko igihe kinini yakimaze mu mashyamba ya RDC kuko yabaye impunzi afite imyaka icumi agaruka mu Rwanda afite imyaka 37. 

Akiri muri Kongo ngo yabwirwaga ko umuntu ugeze mu Rwanda yicwa ariko yasanze ari ibinyoma.

Akigera mu Rwanda, ngo nta bavandimwe yari afite kuko benshi batakiriho ndetse nta n’imitungo yahasanze.

Aha niho inzego z’ibanze zahise zimwegera ku ikubitiro abanza gukodesherezwa, ariko agakomeza kubwirwa ko azatuzwa neza, ibintu yumvaga ko bidashoboka.

Kankindi Philomene avuga ko yabayeho mu buzima bugoye kuko inzu yabagamo ari itorero asengeramo ryamwishyuriraga ubukode.

Kuri ubu, aba babyeyi bombi bishimira kuba basoje umwaka wa 2021 bagatangira 2022 bafite icumbi. 

Kuri Masengesho Judith we asubiza amaso inyuma akibuka ukuntu iminsi mikuru yageraga nta mutekano yizeye akiri mu mashyamba ya Kongo, akabiheraho ashima imiyoborere myiza itavangura igihugu gifite.

Mu bihe bitandukanye Perezida Paul Kagame akunze kwibutsa ko u Rwanda ari igihugu cy’icyizere ku Banyarwanda bose, ubutumwa yongeye gushimangira mu ijambabo yageneye Abanyarwanda ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27.

Kugeza ubu mu Rwanda abaturage barenga ibihumbi 28 bamaze gutuzwa mu midugudu y’icyitegererezo, isaga 120. 

Abayitujwemo bishimira ubuzima bwiza bagenda bageraho umunsi ku wundi, kuko abenshi bakuwe mu manegeka aho ubuzima bwabo bwari mu kaga.


Mbarushimana Pio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame