AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hari abari kuva rwihishwa mu ntara bajya mu zindi bitemewe

Yanditswe May, 05 2020 07:22 AM | 30,141 Views



Mu gihe ingendo zambukiranya intara zitari mu zemewe,hari abaturage benshi bagaragaye bava mu ntara zimwe bajya mu zindi  rwihishwa,ibintu bishobora gukurura  ikwirakwizwa ry’icyorezo cya koronavirusi.

Urwego ngenzuramikorere RURA ruvuga ko hari  uduce dutatu twonyine twegereye Kigali ari two tugomba koroherezwa. 

Ku rugabano rw’Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo  ku kiraro cya Nyabarongo no mu nzira zaho ni hamwe mu hagaragaye urujya n’uruza rw’abanyamaguru bamwe baza i Kigali abandi bayisohokamo. 

Umwe muri bo witwa Ikirezi Fridaus yagize ati "Ngiye Nyabugogo kugura amavuta yo kwisiga. Ayo mabwiriza yari ahari ariko mu gitondo umuntu arampamagara arambwira ngo bisi zirahari ndaza ngeze ku muhanda nsaga hariyo abantu benshi umurongo ari munini ndavuga ngo reka mbe ngenda gahoro ndafatira bisi mu nzira."

Hakizwanimana Gratien we ati ati "Ngiye i Kigali, Abantu bari kwambuka,n’abandi bose bari kugenda nyine ni uko."

Ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zirabujijwe,nk’uko biri mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri iheruka guterana mu cyumweru gishize. Nyamara muri Gare ya Bishenyi iri mu Karere ka Kamonyi hafi na Kigali hari musore twahasanze yicaye mu modoka igiye mu Karere ka Ngororero,aturutse mu Mujyi wa kigali.

Uyu musore witwa Uwilingiyimana Théogène yagize ati "Tuvuye hariya i Ndera.Twaje n’imodoka tugera Nyabugogo,hanyuma dufata iy’amaguru tugera hano."

Hari kandi n'umusaza Ngarambe Léonard twasanganye n’abandi bazamuka umusozi wa Shyorongi berekeza  i Musanze mu Majyaruguru, ngo yari avuye mu Karere ka Huye.

Yagize ati "Imodoka yangejeje Bishenyi nza n’amaguru kuko bari bashyizeho icyapa cya Kigali bageze i Bishenyi bati ntiturenga aha,ubwo tuje n’amaguru rero.Ubu tugiye i Musanze."

Uku ni na ko kandi hari abanyamagare bagaragaye batwaye abagenzi babajyana cyangwa babavana mu bice byegereye Kigali  mu gihe yaba amagre cyangwa za moto bitarakomorerwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kandi muri Gare ya Musanze hagaragaye abantu bari bamaze kurizwa imodoka berekeje i Kigali, uru rugendo rukaba rwahise ruburizwamo n’inzego zabikurikiranye. 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney mu masaha y’igicamunsi yagaragaye mu gasantere ka Shyorongi ari kumwe n’inzego z’umutekano bakumira bene izi ngendo.

Yagize ati "Hari n’abo twahuriye hano bavuye mu Mujyi wa Kigali bazanywe na za coaster tuganira na bo tubabwira ko bagomba gusubira mu Mujyi wa Kigali.Ubihanirwa ni umushoferi wabazanye abajyana mu ntara cyangwa abavana mu majyaruguru kandi bitemewe."

Hari ibice byegereye cyane Umujyi wa Kigali birimo abantu bakorera i Kigali bakabitahamo ndetse akenshi aba bitwara nk’abatuye i Kigali.Urwego ngenzura mikorere RURA ni bo gusa rwasabiye ko bakoroherezwa kugera no kuva i Kigali.

Anthony Kulamba ushinzwe ubwikorezi muri RURA yagize ati "Ntabwo bagomba kurenga imbibi za Kigali uretse uduce duke nka dutatu gusa twemerewe gufasha abakozi bakora muri Kigali bataha muri utwo duce nk’urugero abataha ku Ruyenzi bakora i Kigali,abataha i Nyamata batarenga,ndetse n’abaturuka muri aka gace guturuka i Rwamagana batarenga za Muyumbu, abo ngabo bashyiriweho uburyo baza."

N’ubwo gahunda ya Guma mu rugo yorohejwe,ntibivuze ko icyorezo cyarangiye,ndetse abantu bagirwa inama yo kurushaho kwitwararika. Ingendo hagati mu ntara ziremewe,ikibujijwe ni ukuva muri imwe ujya mu yindi,ibi bikaba bimeze bityo kugeza ibyumweru bibiri bishize, abantu bakongera kubona amabwiriza mashya. Gukomeza kugenda rwihishwa gutya  bivuze ko nk’uwaba ayifite byoroshye cyane  kuyikwirakwiza  aho agiye.

TWIBANIRE Théogène



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama