Yanditswe Jun, 12 2020 09:36 AM | 28,420 Views
Inzego
zishinzwe kubungabunga ibidukikije zavuze ko abaturage bakwiye kwitwararika mu
gihe bagiye kujugunya udupfukamunwa twakoreshejwe, bakadutandukanye n'indi
myanda isanzwe kuko ngo two bifata igihe kirekire kugira ngo tubore.
Mu mpera z'ukwezi kwa 4 uyu mwaka, ni bwo ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) cyashizeho amabwiriza arebana no kwirinda kujugunya udupfukamunwa ahabonetse hose.
Gusa bamwe mu baturage bumvise aya mabwiriza, abandi ntibarayumva, aho usanga hari abajugunya aho babonye udupfukamunwa twakoreshejwe.
Ikimoteri cya Nduba mu Karere ka Gasabo ahakorera abakozi basaga 150, buri munsi hakirwa imodoka ziri hagati ya 100 na 120 zizanye imyanda yakusanijwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Muri iyo myanda hari iyo usangamo udupfukamunwa twavanzwe na yo.
Pascal Gatete, uyobora kompanyi Depot Kalisimbi Limited ifite mu nshingano gucunga ikimoteri cya Nduba avuga ko ibi bikwiye guhinduka.
Ati « Turi mu bukangurambaga dusaba aho dukura imyanda ngo birinde kuyivanga. ubu miliyoni z' Abanyarwanda bambaye udupfukamunwa, byateza ikibazo gikomeye ku isuku ndetse n'ibidukikije mu gihe bakomeje kudushyira aho babonye. »
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw'ibidukikije mu kigo REMA, Remy Norbert Duhuze avuga ko iki kigo giteganya kujya gikusanya udupfukamunwa twashyizwe ahantu hatandukanye nyuma yo gukoreshwa.
Ati « Twari twasabye ko uwifuza ko udupfukamunwa tutaguma iwe, yaba atujyanye kuri psote de sante, ikigo nderabuzima cg pharmacie. Gahunda tugezeho ni iyo kudukura ahantu twagiye dukusanyirizwa ku bacuruzi no ku mavuriro, twatangiye kubitegura, turi mu gushaka societe zizabikora ku buryo tuzatangira kudukusanya mu mpera z'ukwezi kwa 6 cg mu ntangiriro z' ukwa 7. »
Bitewe n'uko udupfukamunwa twakoreshejwe ari imwe mu myanda itinda kubora, abaturage bakwiye kureka kutujugunya aho babonye hose.
Remy Norbert Duhuze ati « Udupfukamunwa dukoze mu myenda twose si kimwe, hari udukoze muri polyester, udukoze mw' ipamba n' ibindi , bifata imyaka mirongo kugirango umwenda dukozemo uzajye kubora, urangire burundu. udupfukamunwa bita utwo kwa muganga two dukoze muri matiere synthetique ibyo zikozemo bifata imyaka magana kugira ngo tubore. kuba tworohereye ntibivuze ko twabora mu buryo bworoshye. Icyo gihe bijya mu butaka, bikabuza imyaka gukura, amazi ntatemba uko yakwiye gutemba, byangiza urusobe rw'ibinyabuzima ndetse bigatera kwanduzanya indwara. »
Mu gihe isi yugarijwe n' icyorezo cya Covid 19, abahanga mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije bavuga ko imyanda y'udupfukamunwa iza yiyongera ku bikoresho bya plastiki mu kwangiza ibidukikije birimo n'ibiba mu nyanja.
Aba bahanga bavuga ko bishobora gutwara imyaka 450 kugira ngo udupfukamunwa tuzwi nk' utwo kwa muganga (medical masks) tube twabora. Guta utwo dupfukamunwa aho abantu biboneye kdi ngo ni bimwe mu byakwirakwiza indwara zo mu myanya y'ubuhumekero ndetse n'icyorezo cya Covid 19.
Carine UMUTONI
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru