Yanditswe Dec, 23 2020 16:10 PM | 164,105 Views
Abadepite basabye ko abakoresha badatangira abakozi imisanzu
y’ubwiteganyirize bw’izabukuru, bajya bayishyuzwa ku ngufu. Ibi barabivuga mu
gihe hari abari mu kiruhuko cy’izabukuru bataratangiwe imisanzu bikaba
byarabateye ubukene.
Sindayigaya Jean Pierre umuturage wo mu Karere ka Gasabo avuga ko yakoreye kimwe mu bigo byigenga mu Rwanda gikora imirimo y’ubwubatsi. Yamaze imyaka 2 akora azi ko ateganyirizwa izabukuru kuko bamukataga amafranga yabyo.
Nyuma mu mwaka wa 2016 yaje guhura n'impanuka biba ngombwa ko ajyanwa kwivuza asanga umukoresha atarigeze amuteganyiriza izabukuru.
Ati “Nagize iyo accident (impanuka) nta bwishingizi nkajya nivuriza kuri mutuelle yanjye biza gukomera kuko nari mfite gahunda yo kubagwa umutwe mbibabwiye batangira gahunda zo kunyandikisha muri RSSB, baza kumpagarikira ubufasha bwose bampaga babuhagaritse njya ku bugenzuzi bw'umurimo turaburana dusanga banyandikishije nyuma n'ibyo amategeko byose anteganyiriza ntabyo bampaye. Mburana ku rukiko rwisumbuye ndatsinda bakomeza kumburabuza ntibampa ibyo urukiko rwansabiye barajurira mu rukiko rukuru na bwo ndatsinda urukiko rutegeka ko bampa miliyoni 7 n'ibihumbi 637 na 600frws"
Ikibazo cya Sindayigaya Jean Pierre agihuriyeho n'abandi bakoraga akazi gatandukanye mu bikorera.
Umunyamabanga mukuru w’imwe mu masendika y’abakozi, Ntakiyimana Francois avuga ko bakomeje kwakira ibirego byinshi by'abakozi batatangiwe imisanzu y'ubwiteganyirize bw'izabukuru.
Ati "Ibibazo twakira ni byinshi kuko kugeza ubu mu gihe cy'umwaka tumaze kwakira ibirenga 150, twandikira RSSB tuyigaragariza ibibazo bihari ugasanga biragoye kuba bajya gukurikirana wajya kureba n'ubugenzuzi bw'umurimo mu turere ugasanga baba mu bintu byinshi bituma badakurikirana ibyo bibazo bikoma mu nkokora itegeko rya pension n'itegeko rigenga umurimo muri rusange."
Abakoresha batungwa agatoki ko badatangira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize banze kugaragara mu itangazamakuru. Bamwe bavuga ko ibyo byamenywa na RSSB.
Bamwe mu badepite basanga RSSB ikwiriye guhabwa ububasha butuma yishyuza ku ngufu abadatangira imisanzu abakozi bakayakoresha ibindi ku nyungu bwite.
Depite Murebwayire Christine yagize ati “"Mu bikorera ugasanga ku mushahara w'umukozi bakuyeho amafaranga y'ubwiteganyirize aho kugira ngo bayajyane aho bagomba kuyajyana bakabanza bakayashora muri business zabo icyo gihe bituma uko bateganyije mu isanduku y'ubwiteganyirize, amafaranga atageramo, umuntu yaba apfuye ugasanga biteye ikibazo cyangwa yahindura akazi ugasanga imisanzu ye ntayirimo."
Na ho Depite Izabiriza Marie Mediatrice ati "RSSB ububasha turi kuyiha nigende yishyuze ku ngufu nibyanga urwo rwego rube rwakwakirwa ibihano kandi runatange n'ayo mafaranga kuko niba bayakase kuki bajya kuyikoreshereza?"
Depite Muhongayire Christine we ati "Iyo hari umukoresha wakase ku mukozi igice cy'amafaranga ye hanyuma ntayatange muri RSSB na we ngo ashyireho cya gice umukozi agomba ni ukuvuga ngo aba akoze amakosa ni ho twavugaga ngo kuri uwo mukoresha wakoze amakosa RSSB igomba kumwishyuza ku ngufu."
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda kivuga ko kuri ubu 8% by’abagejeje igihe cyo gukora ari bo bateganyirizwa ikiruhuko cy’izabukuru. Gusa Leta yashyizeho gahunda ya Ejo Heza kugira ngo abiteganyiriza babe babikora bitanyujijwe ku bakoresha. Itegeko riteganya ko guteganyiriza umukozi imisanzu y'izabukuru (pension) umukoresha atanga 5% harimo n'ay’ibyago bituruka ku kazi na ho umukozi akitangira 3% by'umushara mbumbe.
Jean Paul TURATSINZE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru