AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Hari abagenzi basaba ko ikibazo cyo kubura imodoka mu saha yo kujya ku kazi cyakemurwa

Yanditswe Jan, 24 2022 18:46 PM | 28,280 Views



Abatega imodoka z’ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, barasaba ko zakora ibishoboka hakajya haboneka izibafasha mu ngendo cyane cyane mu masaha bava cyangwa bajya mu kazi, kuko hari benshi zituma bakererwa.

Imodoka nziza kandi nini, ndetse n’ibyerekezo bishya zerekezamo ni bimwe mu byishimirwa na bamwe mu bakoresha izi modoka.

Nubwo bimeze gutyo ariko, hari abandi babibona ukundi, bavuga ko muri ibi bihe basigaye batinda cyane ku mirongo bakifuza impinduka.

KBS ni kimwe mu bigo bitwara abagenzi babarirwa mu bihumbi 26 ku munsi mu byerekezo 15 ikoreramo mu mujyi wa Kigali. 

Umuyobozi wayo Munara Jean Claude, avuga ko ikibazo cy'imirongo miremire yongeye kugaragara ubu, irimo guterwa n'uko imodoka zidatwara ijana ku ijana by’abo zagatwaye kubera icyorezo cya Covid19. 

Abayobora ibi bigo kandi bavuga ko nubwo icyorezo cya Covid19 cyabakomye mu nkokora, gahunda yiswe generation ya 2 mu gutwara abantu muri uyu mujyi, intego ari uko izinjirwamo hashyirwa imbere kunoza serivisi nziza ihabwa abagenzi.

Byari biteganyijwe ko mu myaka ibiri ishize aribwo hatangira ubu buryo bushya bukoreshwa n’abakora ingendo mu mujyi wa Kigali. 

Serivisi zose zari kuba zishingiye ku ikoranabuhanga, hagashyirwa imihanda yihariye ku modoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange.



Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura