AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Harakorwa iki ngo abahinzi babone inyungu ikwiye ituruka kuri kawa?

Yanditswe Nov, 16 2021 16:20 PM | 86,770 Views



Ikibazo cy’abahinzi ba kawa muri Afurika batagerwaho n’inyungu ihagije y’umusaruro wabo ndetse iyo kawa ikaba itunganyirizwa hanze ikagaruka ku isoko ryo muri Afurika ihenze, ni kimwe mu byo abari mu nama nyafurika ku ikawa barimo kuganiraho mu gihe cy’iminsi 3 mu Rwanda.

Mu Rwanda mu kugerageza gukemura iki kibazo cyo kwongerera agaciro kawa hari urubyiruko ubusanzwe rutari rumenyerewe muri iki gihingwa, ubu bamwe bakaba baratangije ibikorwa byo kuyipfunyika kugira ngo igere ku isoko yongerewe agaciro. Muri aba harimo nka Bimenyimana Damien umaze imyaka ikabakaba 50 ahinga ikawa ndetse na Nyinawumuntu Aime Belise.

Mu nama ngarukamwaka ya 61 y'abahinzi n'abacuruzi ba kawa, ari na yo ifatirwamo ibyemezo byose bijyanye no guteza imbere igihingwa cya kawa muri Afrika,  Hailemariam Desalegn ureberera uyu muryango wa IACO agaragaza ko afitiye icyizere abari muri iyi nama ko ijwi ry’umuhinzi rizahabwa umwanya muri ibi biganiro.

Yagize ati "Nagira ngo mpamagarire ibihugu bya Afurika kwita cyane guha imbaraga uyu muryango IACO kuko uzateza imbere agaciro ka kawa nidufatanya mu gushakira umuti ibibazo byose uru rwego rurimo guhura na byo uyu munsi. Icyifuzo cyanjye ni uko ibyemezo bizafatirwa muri iyi  nama ngarukamwaka bizagira uruhare rukomeye mu gutunganya ,kongerera agaciro ikawa no gutuma ikawa yo muri Afurika irushaho kunyobwa hongerwa umuco wo kunywa ikawa kuri uyu mugabane wacu, bigamije kunoza uruhererekane rwa kawa."

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana arasobanura inzira u Rwanda rwafashe kugira ngo abahinzi ba kawa bungukire ku musaruro wabo.

Ati "Gorilla Café mukunda kubona ducuruza muri amballage z’umuhondo hariya abahinzi bafitemo uruhare ndetse tuyita Coffee farmers roasting company  kugira ngo umusaruro w’ikawa wavuye mu baturage wongererwe agaciro ucuruzwe ku giciro kiri hejuru ,hari inyungu igarukira abaturage tukabona ko ari bwo buryo twakagombye kuba tuganamo. Gucuruza ikawa ikaranze na byo bifite ibibazo byabyo by'uko itabasha kugera kure cyane iciye mu bwato busanzwe ,ariko ubwo turimo kujya mu bucuruzi hagati yacu muri Afurika CfTA ni ikintu cyiza cyane kirimo kuza kuko hafi ya hose indege yacu ya Rwanda Air igerayo tukaba tubona yuko ari ibintu byadufasha gucuruza ikawa nyinshi yongerewe agaciro bityo ikagurishwa amafaranga menshi kurusha ayo yagurishwaga ariko urwunguko ruvuyemo rukagarukira umuhinzi."

Bimwe mu bihugu biza ku isonga mu guhinga ikawa nyinshi muri Afurika birimo Kenya, Tanzania, Ethiopia, Cote d’Ivoire, Uganda ,na ho u Rwanda rukaza mu bihugu bifite ikawa nziza iryoshye.

Miriyari 30 z’Amadorali y’Amerika ni zo zinjizwa n’ibihugu 60 bihinga ikawa ku isi.


Bosco Kwizera 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)