Yanditswe Jul, 15 2020 09:20 AM | 30,550 Views
Abafite aho bahuriye n'iterambere ry'ubuhinzi basanga hakwiye gushakwa
imbuto zera vuba kuko byakongera umusaruro w'ubuhinzi, ariko bikajyana no
gushyira imbaraga mu gushyiraho inganda ziwutunganya kugirango ube wabikwa
igihe kirekire.
Icyorezo cya coronavirus cyagize ingaruka zikomeye ku buzima rusange bw'isi
yose ndetse n'u Rwanda. Gahunda ya guma mu rugo iri byatumye abantu bakenera
ibyo kurya ku buryo budasanzwe, abenshi bahisemo kubibika ari byinshi batinya ko
byazabura.
Perezida wa Komisiyo y'ingengo y'imari n'umutungo by'igihugu, mu Mutwe w'Abadepite, Prof Omar Munyaneza avuga byanatumye urwego rw'ubuhinzi rugenerwa amafaranga asaga miliyari 122 muri uyu mwaka w'ingengo y'imari umaze ibyumweru 2 utangiye.
Kugira ngo ubuhinzi buzakorwe hakiri kare, Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi
n'abafatanyabikorwa bayo bamaze gutegura imbuto zizakenerwa mu gihembwe
cy'ihinga A 2021 aho nko ku bigori hakenewe toni ibihumbi 3.762 hakaba harabonetse
toni zisaga gato ibihumbi 4, mu gihe soya hakenewe toni 240 hakaba hari 326.
Umuyobozi Mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa, asobanura ko kimwe mu bigomba kongera umusaruro muri iki gihe cyo guhangana na coronavirus, ngo harimo no kwegereza abahinzi imbuto n'izindi nyongeramusaruro cyane ko inyinshi noneho zisigaye zituburirwa mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w'ikigo cyita ku iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika (AGRA) Jean Paul Ndagijimana, avuga ko muri iki gihe cya coronavirus, ibikorwa byabo byibanda cyane ku kwegereza abahinzi imbuto zikenewe no kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi.
Abafite aho bahuriye n'iterambere ry'ubuhinzi bizera ko nta kibazo
cy'inzara cyaba mu Rwanda biturutse ku ngaruka za coronavirus kuko n'ubusanzwe
umusaruro ubukomokaho umwinshi uhama ku isoko ry'imbere mu gihugu; cyokora ku
rundi ruhande ngo hakwiye gukorwa ishoramari ryafasha uyu musaruro utunganywa
kugira ngo ube wabikika igihe kinini unabashe koherezwa hanze y'igihugu.
Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi no ku biribwa (FAO) yasohotse ku munsi w'ejo, igaragaza ko mu mwaka ushize miliyoni 690 z'abaturage
zahuye n'ikibazo cy'inzara. Gusa ngo hari ibyago byinshi ko kubera icyorezo cya
coronavirus hashobora kwiyongeraho miliyoni 132 z'abaturage bazahura n'inzara
muri mwaka wa 2020, muri bo abagera kuri
57% ni abo mu bihugu bya Aziya y'amajyepfo no muri Afrika yo munsi y'ubutayu
bwa Sahara.
Ibihugu bikaba bifite umuzigo wo guhangana n'iki kibazo bishyiraho ingamba zo kongera umusaruro w'ubuhinzi kugira ngo isi izarandure inzara burundu, nk'uko bikubiye mu ntego 17 z'iterambere rirambye (SDGs) zazaba zagezweho mu mwaka wa 2030.
Ifoto: MINAGRI
Jean Claude MUTUYEYEZU
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru