AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

'Hand sanitizers' zicururizwa ku zuba hirya no hino mu Mujyi wa Kigali zimarira iki abazikoresha?

Yanditswe Aug, 08 2020 09:48 AM | 58,033 Views



Bamwe mu bakoresha imiti isukura intoki izwi nka 'hand sanitizers barakemanga ubuziranenge bw'imwe muri iyi miti  icururizwa ku zuba bagakeka ko ishobora kubagiraho ingaruka.

Ku nkengero z’imihanda,imbere y’inzu z’ubucuruzi n’ahahurira abantu benshi, ni hamwe mu ho usanga abacuruza imiti yagewe gusukura intoki izwi nka “Hand Sanitisers”.

Iyi miti yarushijeho gukwira mu gihugu kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu Rwanda kuko ikoreshwa nka bumwe mu buryo bwirinda ikwirakira ryacyo.

Nyamara bamwe mu bakoresha iyi miti bashidikanye ubuziranenge bw’imwe muri yo cyane cyane imara igihe kinini ku zuba. 

Ku ruhande rw'abacururiza izi “hand sanitizers” abacururiza mu maguriro azwi bavuga ko bazibika. Icyakora abazicururiza hanze bo bavuga ko bagerageza kuzihungisha izuba. 

Dr Abias Maniragaba impuguguke mu by'ubutabire avuga ko iyo umuti nka hand sanitizer ubitswe ku zuba uba utagifite ubushobozi bwo kwica mikorobe ukaba wanateza ibibazo uwukoresheje 

Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA), Dr Karangwa Charles, avuga ko nta wemerewe gucururiza uyu muti wica mikorobe ku zuba akavuga ko harimo harebwa uburyo imiti nk’iyi yacuruzwa n’ababihugukiwe.

Iki kigo kivuga ko kirimo gukora ibarura ry'inganda zemerewe gukora hand sanitizer mu Rwanda. Nyuma yaho ngo hazakurikiranwa ko iyi miti icuruzwa , ikazacuruzwa n'ababifitiye uruhushya.


MBABAZI Dorothy



Nyirarukundo Beatha

Ahwiii.. Ni byiza ko bigiye ahagaragara. Byari byaratinze . Nigeze kubibaza umuntu nibwiraga ko afite aho yabigeza numva asa nkutazi ko bicuruzwa ku mihanda hose... Mugire vuba mudutabare Aug 08, 2020


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama