AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Hahembwe urubyiruko rwahize urundi mu guhanga udushya mu rwego rw'inganda

Yanditswe Sep, 23 2019 08:37 AM | 6,988 Views



Urubyiruko rwahanze udushya mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu by'inganda rusaba ko inzego zibishinzwe zabafasha kugira ngo imishinga yabo itazajya ihama mu bitekerezo. Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yemereye urubyiruko rwitwaye neza mu guhanga imishinga myiza ubufasha mu kureba uko yabyazwa umusaruro.

Ikigo cy'ubushakashatsi n'iterambere ry'inganda (NIRDA)  cyateguye amarushanwa y'imishinga ijyana n'ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu nganda, yamaze iminsi 3, yitabiriwe n'abagera ku 100 bibumbiye mu matsinda 37. 

Muri ayo matsinda hatoranyijwemo 6 agaragaza imishinga ifatika kuruta iyindi. 

Itsinda rimwe ryakoze umushinga wo gutara ibitoki bigahira igihe umwenzi abishakiye abikurikirana mu ikoranabuhanga, irindi tsinda rikora uburyo bwo kukumira impanuka ya gazi mu gihe bayiketekesheje.

 Abahagarariye ayo matsinda yombi bifuza kubona ubufasha ngo imishinga yabo idahama mu bitekerezo:

Uwase  Aimée, uhagarariye Smart Urwina yagize ati ''Twakoze imashini ijyamo ibitoki ikabihisha mu gihe cy'iminsi 5, kandi ikabihisha mu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho. Ku buryo uruganda rwose rugeragerageza kubikoresha kuko habasha gupima ibituma ibitoki bishya. Twe tubona nka MINICOM na NIRDA bakomeza kutuba hafi kuko uko dushaka gushyira uyu mushinga mu bikorwa buraturenze.''

Niyigena  Ernest, uhagarariy Tka utuje yagze ati ''Twakoze tekinologi irinda inkongi za gazi, ikaba yafasha n'abantu bakwirakwiza gazi mu baturage kuba bagenzura imicururize ya gazi. Icyo tuba twifuza ni uko hajyaho ibigo nk'ibi byafasha imishinga nk'iyi ng'iyi kugera mu isoko.''

MInisitiri w'Ubucuruzi n'iInganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko guhuza abo bashakashatsi bato ari intambwe ikomeye, ariko nyuma hakazabaho ubufatanye n'izindi nzego kugira ngo imishinga bagaragaje izavemo ishoramari:

Yagize ati ''Iyo udushya (innovations) tudakurikiranwe tuguma aho bikitwa udushya ariko ntitwifashihswe mu nganda cyangwa muri businness. Aha ni ho dushaka gushyira imbaraga dufatanyije na NIRDA, RDB, RISA, kugira ngo dukurikirane imishinga ifite icyerekezo cyo kuvamo business.''

Muri iyo mishinga 6 yatoranyijwe, Itsinda rya mbere ryakoze umushinga witwa Smat Urwina ryahembwe miliyoni 2 z'amafaranga y'u Rwanda, andi matsinda agenda ahembwa miliyoni 1. Ayo matsinga uko ari 6 kandi, azakurikiranwa n'ikigo NIRDA mu rwego rwo kurushaho kunoza iyo mishinga yabo.

Inkuru mu mashusho

                                                                                                 Umushinga Smart Urwina ni wo wabaye uwa mbere

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira