Hahembwe ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bahize abandi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Hahembwe ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bahize abandi mu Ntara n’Umujyi wa Kigali

Yanditswe Dec, 13 2021 20:03 PM | 29,317 Views



Kuri uyu wa Mbere mu ntara n’umujyi wa Kigali hahembwe ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bahize abandI, ni mu marushanwa yateguwe na Minisitiri y'Urubyiruko n'Umuco amaze iminsi abera hirya no hino mu gihugu, aho urubyiruko 573 rwahatanye mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, ubuhinzi, inganda n’ibindi.

Mu ntara y'Amajyaruguru iki gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze, hakaba hagombaga guhembwa ba rwiyemezamirimo bane, ariko hasanzwe umwe muri bo yarahembwe umwaka ushize bityo avanwa ku rutonde ngo ayo mahirwe agere ku bandi nk'uko byemejwe n'akanama nkemura mpaka. 

Eng Mbabazi Dominique Savio ufite umushinga wo korora udusimba, harimo n’ibinyamushongo avuga ko ari ikiribwa gikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye niwe wahize abandi muri iyi ntara.

We na bagenzi be bashimangira ko amafaranga bahawe agiye kongera ikibatsi mu mishanga yabo.

Ni ku nshuro ya 8 hahembwe ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bahize abandi. 

Tetero Solange, umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’urubyiruko muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, yavuze ko hashyizweho uburyo butanduknye bwo guherekeza urubyiruko 

Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, hahembwe ba rwiyemezamirimo bane, usibye Amajyaruguru yahembye 3. 

Uwa mbere yahabwaga 1.500.000 Frw naho 3 bakurikiyeho buri umwe agahabwa 1.000.000. 

Kuva ku rwego rw’akarere abagaragaje ibiterezo byiza bose bakomereje mu mwiherero aho bazigishwa ubushabitsi no kunoza imishinga yabo mu rwego rwo guhitamo 100 izahabwa ibihembo. 

Abatsinze ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali bo bazongera bahatane mu nkera y’Imihigo iteganyijwe ku Cyumweru uzahiga abandi azahembwa 7,500,000 Frw, batatu bamukurikiye bahembwe 5,000,000 Frw buri umwe.

Kuva iyi gahunda yatangira, urubyiruko 881 rwatewe inkunga, rutanga akazi ku barenga ibihumbi 18. 

Iyi mirimo yinjirije igihugu miliyari 1.1 Frw.

Mbarushimana Pio




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame