Yanditswe Jun, 02 2022 12:06 PM | 114,281 Views
Ministeri
y’ibidukikije n’Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda PFS batangije gahunda igamije
gukusanya no kongera gutunganya amacupa ya plastiki akongera gukoreshwa indi
mirimo harimo n’ibikoresho by’ubwubatsi.
Iyi gahunda ndende iteganijwe gutangizwamu byumweru 2 biri imbere, igamije gukusanya aya macupa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Umuvugizi w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda Ntagengerwa Theoneste avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere iyi gahunda yo kwegeranya ibi bikoresho izahita itangirira I Kigali, ariko ikazagera mugihugu hose kandi itange akazi ku bantu benshi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe muri Minisiteri y'Ibidukikije Cyiza Beatrice, avuga ko n'ubwo u Rwanda rwashyizeho itegeko ribuza ikorwa n'ikoreshwa ry'amashashi n'ibindi bikoresho bya plastike,ngo Leta yaje gusanga hari aho bitahita bishoboka ari na yo mpamvu hari ibicuruzwa bikemererwa kwinjira mu gihugu bipfunyitse muri plastike.
Gusa avuga ko hashyizweho uburyo butuma ayo macupa yinjiye atazakomeza kwangiza ibidukikije.
Inkuru irambuye
Jean Paul MANIRAHO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru