AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Hagiye gushyirwaho integanyanyigisho n'amashuri yihariye ku bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe

Yanditswe Dec, 05 2021 11:51 AM | 78,392 Views



Mu Rwanda hagiye gushyirwaho integanyanyigisho n'amashuri yihariye ku bana bavukana ubumuga bwo mu mutwe, mu rwego rwo kubarinda bimwe mu bibazo bahuraga nabyo birimo no kugwingira mu mitekerereze

Musabe Edwige uyobora umwe mu miryango yita kubana bavukanye ubumuga nk'ubu, avuga ko icyo aba bana babura ngo bajyere aho abandi bajyera ari uburezi n'ubuvuzi bujyanye n'igihe isi ijyezemo

Avuga ko "Mu bindi bihugu bariya bana barangiza za Kaminuza, bakurikira program yitwa specialise noneho bakarangiza kaminuza, bagasaba akazi bakanakora na guverinoma zigashishikariza abakoresha guha akazi umuntu ufite ubumuga, niba bashobora kubikora natwe twabishobora."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ingabire Assumpta avuga ko harimo gutekerezwa byinshi birimo n'ishuri mu kwita kuri aba bana.

"Rishobora kurenga ishuri rimwe ariko icy'ingenzi ni ugushyiraho integanyanyigisho, uburyo boroherezwa mu kuba bakwiga, ku buryo n'undi wese yashinga iryo shuri cyangwa icyo kigo akurikije gahunda ya leta yo korohereza aba bana."

Uyu muyobozi avuga kandi ko leta irimo gutekereza uko korohereza abavukana ikibazo cy'indwara z'umutima zikomoka kuri ubu bumuga bakunze kugaragaza ko kwivuza, bibagora bitewe n'uko abaganga babaga izo ndwara bakiri bake mu Rwanda kandi imwe mu miti bakenera ikaba ihenda cyane.

Mu Rwanda buri mwaka havuka bana bafite uburwayi bwo mu bwoko bwa downsyndrom bagera ku 12,000, ababarirwa muri  kimwe cya kane cyabo baba bafite indwara y'umutima.

Jean Paul Maniraho




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura