AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Hagiye gushyirwaho inama nkuru y'urubyiruko ruba mu mahanga

Yanditswe Mar, 13 2019 16:21 PM | 5,375 Views



Abahagarariye u Rwanda mu mahanga barigira hamwe uko hashyirwaho inama nkuru y’urubyiruko rwo mu mahanga hagamijwe kongera ubushobozi urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rugakurikirana gahunda zibera mu gihugu imbere ndetse no kugira uruhare muri izo gahunda hagamijwe iterambere.

Iyi ni imwe mu ngingo nkuru zigiwe mu mwiherero w’abayobozi bahagarariye u Rwanda mu bihugu by'amahanga watangijwe na Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr. Richard Sezibera, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2019.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Ministiri Sezibera yanagarutse ku ruhare rw’abahagarariye u Rwanda ndetse na diaspora muri rusange mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mahanga no kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside mu mahanga.

Uyu mwiherero w’abahagarariye u Rwanda mu mahanga ubaye nyuma y’iminsi 2 hasojwe umwiherero wa 16 w’Abayobozi b’Igihugu wafatiwemo imyanzuro 10 igamije kunoza imikorere n’imokoranire y’inzego yaba iza Leta n’abikorera hagamijwe itetambere ridafite uwo riheza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura