AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu ipiganwa rya cyamunara

Yanditswe Mar, 09 2020 19:12 PM | 18,225 Views



Urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB ruravuga ko mu ipiganwa rya cyamunara hagiye kujya hifashishwa ikoranabuhanga kandi abaguzi b’ibitezwa cyamunara batange ingwate y'amafaranga 5% by'agaciro kabyo.

Hakunze kumvikana abaturage bavuga ko batishimiye uburyo imitungo yabo yatejwemo cyamunara bagahabwa amafaranga make, adahuye n'ayo mu igenagaciro.

Hakizimana Ildefonse avuga ko hari inzu y’ababyeyi be y'amagorofa 2 yo mu mujyi wa Gicumbi yagurishijwe mu cyamunara ku mafaranga angana hafi na 1/3 cy’ayo umugenagaciro yari yayibariye kuri miliyoni 105.

Yagize ati "Bari baratugurije miliyoni 75 papa arishyura abasigayemo miliyoni 29, menye ko benda kudutereza cya munara mbwira papa kugurisha ishyamba riragurishwa miliyoni 15, dushyira kuri konti miliyoni 5 ariko baranga baragurisha, bayigurisha miliyoni 37 amafaranga yasagutse tuyababajije baratubwira ngo yashiriye mu nkiko, hari abantu bitwa aba chercheur baturutse inaha kigali, iyo bayishyira ku isoko iwacu hari abaturage bafite amafaranga na gerant iyo abimanika kuri banki ko haratezwa iyo nzu abaturage barikwishyura amafranga menshi cyane." 

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi avuga ko mu mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate hagaragaramo icyuho ku buryo bakomeje kwakira ibibazo by'abaturage bavuga ko imitungo yabo yagurishijwe mu buryo bw'uburinganya ndetse hatangwamo ruswa.

Yagize ati "Abakomisiyoneri baba benshi cyane bakajya inama n'ushaka kwegukana iyo mitungo akabemerera ruswa cg igice cya ruswa, bumvikanye bakumvikana ko nibamara guhombya iyo mitungo muri cyamunara akayibona ku mafaranga make azabaha ruswa ingana nk'ubo bayumvikanyeho. Ugasanga hari ikibazo kiri mu mabwiriza y'itegeko rya 2010 aho ngo ku ncuro ya mbere,2,3,4 ngo ibiciro bizatangwa ntabwo bizitabwaho."

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku itariki ya 6 Werurwe 2020, uteganya ivugururwa ry'amabwiriza y'Umwanditsi Mukuru agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate hagamijwe kunoza uburyo busanzwe bukurikizwa mu kugurisha ingwate.

Umwanditsi mukuru muri RDB, Richard Kayibanda avuga uko izi mpinduka mu mabwiriza agenga kugurisha ingwate muri cyamunara ziteye.

Yagize ati «Aho cyamunara ishobora gukora mu buryo bw'ikoranabuhanga abantu bagatanga ibiciro banyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga, ibyo biragabanya kwa kuntu n’abantu babaga bari ku kibuga bakagira ibyo bumvikana ni nde utanga menshi ni nde utanga make, hari n'uburyo abantu bazajya baba bari aho cyamunara ibera bagakoresha amabahasha afunze, ibyo bizagabanya kwakundi agatsiko k'abantu bamwe, bicaara bakumvikana ngo njye ndatanga aya wowe aya, ari wowe utanga menshi, hari abantu bajyaga bazamo utazi niba ari abaguzi cyangwa atari abaguzi, ugasanga bishe na cyamunara mu rwego rwo gukumira abo bantu mu mushinga w'amabwiriza mashya harimo ingwate y'ipiganwa, idashobora kurenga 5% by'umutungo ugurishwa mu cyamunara."

RDB igaragaza ko buri cyumweru yandika ingwate zisaga 300 z'ababa bakeneye inguzanyo mu bigo by'imari. Ni mu gihe nanone ingwate zigera kuri 40 na zo zishyirwa kuri cyamunara kuko bene zo baba bananiwe kwishyura inguzanyo bafashe. Aya mabwiriza mashya azatangira kubahirizwa namara gusohoka mu igazeti ya Leta.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira