Yanditswe Apr, 19 2021 12:37 PM | 30,748 Views
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatorika ya Simbi
mu Karere ka Huye, baravuga ko ijambo rutwitsi rya Sindikubwabo Theodore wari perezida
wa guverinoma yiyise iy'abatabazi, ryabaye imbarutso y'iyicwa ry'Abatutsi
basaga ibihumbi 40 bari bahungiye kuri iyi paruwasi.
Taliki ya 17 Mata 1994 ni bwo uwari perezida wa guverinoma yiyise iy'abatabazi, Sindikubwabo Theodore yavugiye iri jambo ryakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi.
Mukaruyonza Patricie warokokeye kuri Paruwasi Gatorika ya Simbi, avuga ko Abatutsi bari bahahungiye bagerageje kwirwanaho ariko bikanga bikaba iby'ubusa.
Yagize ati “Sindikubwabo yabwiye abicanyi ngo Abatutsi bicwe, ku buryo umwana uzavuka azajya abaza uko Abatutsi basaga. Byarabaje kubona uwari umuyobozi ashishikariza ubwicanyi.”
Nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abayirokotse batuye mu Murenge wa Simbi na Maraba barashimira leta ku ruhare rutaziguye rwo kwita ku mfubyi, bikaba byarazifashije kwiyubaka. Gusa barasaba urubyiruko kuba maso kuko hari abakifuza ko ibyabaye byakongera kuba.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Huye, Siboyintore Theodate avuga ko hashize iminsi mike hagaragaye ibikorwa byo gupfobya muri imwe mu Mirenge muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu byo agaragaza harimo gutemera insina uwarokotse Jenoside mu Murenge wa Mukura, n'amagambo mabi yabwiwe abarokotse.
Yagize ati “Ibi bikorwa birahari na hano muri Simbi hari abavuze amagambo mabi ku barokotse, muri Mukura hari uwatemye insina z’uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi anamubwira ko ariwe ukurikiye.”
Ku kibazo cy'imitungo yangijwe imanza zayo zigacibwa n'inkiko Gacaca ariko iki kibazi kikaba kitarakemuka, Depite Niyitegeka Winifrida amara impungenge abarokotse jenoside, ko hari inzego zirimo Minisiteri y'Ubutabera n'iy'Ubutegetsi bw'Igihugu zikomeje kubikurikirana mu buryo butanga icyizere ko zizarangira.
Iyari Komini Maraba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari ituwe n'abaturage basaga ibihumbi 20, ariko yaje kwicirwamo Abatutsi basaga ibihumbi 40.
Ibi byatewe n'uko hari Abatutsi bahahungiye bava mu makoni ayikikije ndetse n'abandi bahahungiye bava mu yari perefegitura ya Gikongoro.
Muri uyu muhango hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 7 yaje isanga indi ibihumbi bisaga 40 iruhukiye muri uru rwibutso.
Callixte Kaberuka
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru