AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Hagaragajwe uko Miliyoni 20 z'amadorali zashowe muri Norrsken House Kigali zimaze gutanga umusaruro

Yanditswe Nov, 07 2023 20:49 PM | 71,618 Views



Miliyoni 20 z'amadorari zashowe mu nyubako ya Norrsken House Kigali, zimaze kwinjiza asaga miliyoni 45 z'amadorari mu gihe cy'imyaka 2 iki kigo kimaze. 

Iri shoramari ryagiriye akamaro ba rwiyemezamirimo b'abanyarwanda n'abanyamahanga bafite imishinga yo mu rwego rw'ikoranabuhanga isubiza ibibazo byugarije umugabane wa Afurika n'u Rwanda by’umwihariko.

Norrsken House Kigali, ni inyubako yubakanywe ubuhanga bwo kurengera ibidukikije aho abahanga mu by'ikoranabuhanga biganjemo abasore n'inkumi b'abanyarwanda n'abanyamahanga bicara bagatekereza imishinga yo ku rwego rwo hejuru isubiza ibibazo byugarije Abanyafurika muri rusange ndetse n’Abanyarwanda by’umwihariko. 

Ni ba nyirubwite bemeza ko iba iteguwe neza ku buryo ikurura n’abayishoramo imari.

Nk’umushinga wa Peace Ndoli Iraguha w’ikoranabuhanga rifasha abarwaye indwara zitandura babarirwa mu bihumbi 70. 

Bakurikiranwa hifashishijwe porogaramu yo muri telefoni ishobora kubaha ibisubizo bagahabwa ibisubizo cyangwa inama yo kugana ibigo nderabuzima 33 bakorana nabyo.

Muri 2021 Norrsken House Kigali ibinyujije mu bashoramari mu by'ikoranabuhanga, yashoboye kubonera barwiyemezamirimo bakorana na Norrsken Miliyoni 10 z'amadolari yashowe mu mishinga yabo naho muri 2022 abashoramari bashoye andi asaga miliyoni 35 z'amadorari y'Amerika binyuze muriyi nyubako ya Norrsken.

Yifashishije ikoranabuhanga, Davis Nteziryayo nawe yatangije ikigo yise Pesa Choice Group nawe aho kuri Norrsken yahagiriye amahirwe bituma ikigo cye gitanga serivisi z'imari no gufasha mu micungire y'abakozi cyaguka.

Ubu akorana n'ibigo bisaga 80 byo mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 8 no kuwa Kane tariki 9 muri Norrsken House Kigali hazatangizwa icyumweru cya Afurika aho izanatahwa ku mugararo. 

Uretse ibi, abashoye imari muri iyi nyubako, ba rwiyemezamirimo bahazamukiye bazahura n'abayobozi batandukanye.   

Umuyobozi Mukuru wa Norrsken House Kigali, Pascal Murasira avuga ko ikigamijwe ari ukwishimira umusaruro ufatika iki kigo cyatanze kuva cyashingwa.

Imishinga y'ikoranabuhanga muri Afurika yinjirije ba nyirayo miliyari 6.5 z'amadorari y'Amerika muri 2022, bivuga izamuka rya 8% bagereranyije na 2021 ndetse imishinga y'abagore ubwayo yinjije 22% by'ayinjijwe n'imishinga y'ikoranabuhanga yose bihwanye n'izamuka rya 2% bagereranyije na 2021.

Ubwo yari mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka, Umuyobozi mukuru w'ikigega mpuzamahanga cy'imari Kristalina Georgieva yishimiye iyi nyubako yubatse mu buryo burengera ibidukikije.

Ahahoze hazwi nko kuri Ecole Belge ni ho hashowe miliyoni 20 z'Amadorari muri 2021 ndetse ku ikubitiro hari ba rwiyemezamirimo 250 bahise bahahurira boroherezwa guhuzwa n'abashoramari mu by'ikoranabuhanga batangira gutekereza imishinga y'ikoranabuhanga isubiza ibibazo bitandukanye.

Muri Nzeri 2022 iyo nyubako imaze kuzura, uwo mubare wiyongereyeho abandi 750. 

Magingo aya Norrsken House Kigali yakira abagera ku 1,200.



Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF