Yanditswe Apr, 15 2021 19:04 PM | 21,727 Views
Abantu b’ingeri zinyuranye barimo n’abiciwe abana
bose mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bahuriza ku kuba kwicwa kw’abana
barimo impinja, bigaragaza ubugome ndengakamere Jenoside yakoranywe n’umugambi
wari uhari wo kumaraho ubwoko bw’abatutsi.
Abarokotse Jenoside bavuga ko leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yagaruye agaciro umwana yakagombye kuba afite, kugeza ubu umwana akaba afashwe neza.
Déborah Madama umubyeyi w’imyaka 65 y’amavuko watujwe mu Mudugudu w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uherereye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko ibyakorewe abana bigaragaza ubugome abakoze Jenoside bari bafite.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari atuye mu cyahoze ari Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, ni naho benshi bo mu muryango we biciwe barimo n’umwana w’umwaka umwe.
Yagize ati “Nari mfite abana batandatu n'umugabo ndetse n'imiryango, nari mfite abo tuva inda imwe batandatu abo bose ntawe ukibaho. Umwana muto nari muhetse mu gitenge ariko nta ngobyi mfite, mu gitondo kare twaraye tugenda abicanyi baraza bafata igitenge barajishura, umwana wanjye wari ufite umwana umwe agwa mu mazi.”
“Bankubise ubuhiri mu mutwe nitura mu mugezi wa Rukarara, nongeye kubyuka umwana mubona imbere yanjye, maze kumuzamura undi araza akubita ku ijosi rye.”
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, hari igice cyahariwe by’ umwihariko abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kigaragaramo amafoto anyuranye y’abana bishwe muri Jenoside n’ubutumwa bugaragaza ibyaranze ubuzima bwabo, ibyo bakundaga n’uko bamwe bifuzaga kuzaba iyo baramuka bagize amahirwe yo kubaho.”
Umwe mu basobanurira abasura uru rwibutso, Mutesi Lydie avuga ko iki gice gifite umwihariko.
Agira ati “Ni icyumba cyitiriwe imbaraga z'ejo hazaza zatakaye, ni icyumba twatuye by' umwihariko abana bato bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, ni ikimenyetso simusiga cy'icyo jenoside ari cyo, impamvu tuvuga ko ari imbara z'ejo zatakaye ni uko umuntu wishe uyu mwana yishe umuntu wari kuba afitiye igihugu akamaro uyu munsi.”
Mutesi avuga ko kwica abana ari kimwe mu bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Agaragaza ko abana bamwe bakubiswe ku bikuta, abandi bishwe n'imipanga ndetse bicwa mu buryo bubi bw'agashinyaguro.
Inzobere mu bijyanye n’uburenganzira bw’abana, Umukunzi Renée Christian avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, abana bavukijwe bumwe mu burenganzira bukomeye ari bwo bwo kubaho.
Agira ati “Ni ikintu n'isi kugera uyu munsi itarumva, uburyo amategeko n’uburenganzira bw'umwana butigeze bwubahirizwa na gato, ndetse n'amategeko igihugu cyashyizeho umukono arebana no kurinda abana mu gihe cy'intambara nk’uko byanditse mu masezerano mpuzamahanga y'uburenganzira bw'umwana, aho umwana agomba kubaho kandi neza ndetse akagira imibereho myiza.”
Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahaye abana agaciro
Déborah Madama avuga ko leta y'iki gihe ari leta yimitswe n'Imana, kubera uburyo yashyize imbere uburenganzira bwa muntu n’abana by’umwihariko.
Yagize ati “Mbona ubuyobozi buriho burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame butarashyizweho n'umuntu, ni ko mbitekereza, buha ikiremwamuntu agaciro, umwana afite agaciro gakomeye cyane, abana barakunzwe, mu gihe leta yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi itahaga agaciro umwana uko bikwiye.”
Umukunzi Renée Christian we avuga ko kugera uyu munsi habayeho gusubiza umwana uburenganzira, kuko abana bafite uburenganzira bwose.
Imyaka 27 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, zimwe mu ntambwe zikomeye zatewe mu kurengera uburenganzira bw'umwana harimo gukaza ibihano ku bahohotera abana, gufasha abana batagira ababyeyi kurererwa mu miryango aho bakura berekwa urukundo ndetse no gushyiraho inama y'igihugu y'abana ari rwo rubuga rwihariye rwabo bagaragarizamo ibitekerezo byabo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru