Yanditswe May, 12 2021 15:27 PM | 21,422 Views
Abagore
b'impuguke mu isomo ry'imibare, bavuga ko abakobwa bakiri bato bakwiye gutozwa
gukunda iri somo, kuko hakiri bamwe babumvisha ko kwiga imibare ari ibintu
bigoye, mu gihe nyamara iri somo rifitiye igihugu akamaro.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri, aho u Rwanda rwifatanije n'isi kwizihiza umusi mpuzamahanga w'abagore bize imibare.
Kugeza ubu bamwe mu bakobwa biga iri somo, bavuga ko batinyutse nka basaza babo kuko bazi akamaro karyo..
Uwitwa Musoni Lilou, Umunyeshuri ku ishuri ribanza rya Remera Catholique I agira ati “Ababyeyi banjye baramfasha na mwarimu, nkunda imibare kuko izatuma mba umuganga kandi imfashe"
Mukamusa Karekezi Judith umwarimu mu rwunge rw'amashuri rwa Kimironko I umaze imyaka 40 muri aka kazi ku burezi, yemeza ko isomo ry'imibare rifite akamaro ku buryo kuritoza abakiri bato bibafasha gukura barikunda.
Ati "Abarimu barayidukundisheje nkura nkunda imibare kandi nkumva ko ndi umuntu ukomeye cyane, maze kurangiza kwiga numva ko mu masomo nigisha yose umubare ariwo uyobora, iyo uzi imibare n'ibindi byose biraza,bituma umenya gukoresha umutwe wawe ukamenya iby'ubuzima n'imibereho n'ibindi byose"
Nyirakamanzi Stephanie umukozi mu mushinga ugamije kuzamura ireme ry'uburezi n'imyigishirize mu isomo ry'icyongereza n'imibare mu mashuri abanza, avuga ko bategura amarushanwa mu isomo ry'imibare ku banyeshuri bakiri bato cyane cyane abakobwa, mu rwego rwo kubakundisha iri somo bakiri bato.
Ati "Twagiye tubona abana b'abakobwa bakabumvisha ko atari ibintu byoroshye byo kuba umukobwa yakwiga, niyo mpamvu uyu munsi washyizweho kugira ngo dushishikarize ibyo umwana w'umukobwa amaze kugeraho mu mibare kugira ngo tunashishikarize abakiri bato, tubategura kuko iyo utangiye kare bifasha umwana.”
Avuga ko ariyo mpamvu bashyizeho amarushanwa mu mashuri abanza, kugira ngo bereke abakobwa uruhare bagira, banarusheho gukunda isomo ry'imibare.
Mu Rwanda hari Ishyirahamwe ry'abagore 100 b'impuguke mu masomo y'ikoranabuhanga n'imibare, bakaba babyigisha mu mashuri makuru na Kaminuza.
Jean Paul Turatsinze
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru