AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Umuhanda wa gari ya moshi Djibouti-Ethiopia: Inyungu mu bucuruzi

Yanditswe May, 23 2022 17:28 PM | 83,742 Views



Ubuyobozi bw'icyambu cya Djibouti busanga iyubakwa ry'inzira ya gari ya moshi ihuza iki gihugu na Ethiopia, ari igisubizo mu kwihutisha ingendo z'ibicuruzwa byashoboraga kumara igihe kirekire mu nzira, cyane ko ibicuruzwa byageze muri Ethiopia binihutishwa hifashishijwe indege, iyi akaba ari n'inyungu ikomeye ku kuba ibicuruzwa byagera mu Rwanda bidatinze.

Iyi nzira ya gari ya moshi ihuza Djibouti na Addis Abeba muri Ethiopia imaze imyaka 3 itangiye gukoreshwa, ikaba ikoresha amashanyarazi bivuze ko yihuta ugereranije n'isanzwe ikoresha mazutu. 

Iyi nzira ya gari ya moshi ihuza Ethiopia na Djibouti ifite ibilometero 760 aho gari ya moshi itwaye ibicuruzwa ihakoresha amasaha 18 mu gihe itwaye abagenzi itarenza amasaha 12, ibifatwa nk'igisubizo ku by'umwihariko ku kwihutisha ibicuruzwa nk'uko byasobanuwe na Abdourahaman Ali Daher, ukuriye gare ya gari ya moshi mu gace ka Nagad.

Yagize ati "Twamaze guhuza inzira ya gari ya moshi n'ibice by'icyambu byose nk'igice cyacu kinini muri byose kinyuzwaho imizigo yose cya DMP, igice knyuzwaho za contineri, ubu hakurikiyeho guhuza inzira ya gari ya moshi n'igice kinyuzwaho ibikomoka kuri peteroli, turashaka gukora ibishoboka byose kugirango duhaze isoko ryacu rinini rya Ethiopia kuko hejuru ya 90% byaho binyura hano kandi birihuta cyane, ku bwanjye ni ingenzi cyane kuba dufite gari ya moshi igera ku cyambu cya Djibouti."

Imikorere yose ya gari ya moshi yaba kuva ihagurutse mu gace kamwe yerekeza mu kandi igenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, kugira ngo haboneke amakuru asangirwa n'inzego zishinzwe ubugenzi bwa za gari ya moshi nkuko abayobora ishami ry'ubugenzuzi babivuga.

Imwe muri gahunda Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe ishyize imbere, ni ukuzamura ubukungu bw'ibihugu bigize uyu muryango bigizwemo uruhare no kwihutishwa kw'ibicuruzwa ndetse no koroshya ubuhahirane nta gihugu gisigaye inyuma. 

Umuyobozi mukuru w'ikigo gihuriweho na Ethiopia na Djibouti gishinzwe ubugenzuzi bw'inzira ya gari za moshi,  Abdi Zenebe asanga ibi bizagerwaho ari uko ibihugu bya Afurika bifatanyije mu mikorere yo gushyiraho ibikorwaremezo bikenewe.

"Ibihugu byose bya Afurika bihuje intego y'icyerekezo cy'umuryango kandi igikomeye cyane muri iki cyerekezo, ni ugushyiraho ibikorwaremezo bihuza ibihugu, nk'uko kandi isoko rihuriweho rya Afurika ribiteganya ni ngombwa ko habaho kwihutisha ubucuruzi n'ishoramari kugira ngo ubukungu bwiyongere, niyo mpamvu y'iyi nzira ya gari ya moshi kuko irizewe, irihuta kandi biranafasha kuko binahuzwa n'imihanda isanzwe n'indege birumvikana ko tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugirango umugabane wa Afrika uhuzwe n'ibikorwaremezo nk'ibi."

Ibihugu bidakora ku nyanja ngari birimo n'u Rwanda ni bimwe mu bikunze guhura n'ikibazo cyo kutagerwaho n'ibicuruzwa ku buryo bworoshye, cyokora ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, Tumukunde Hope Gasatura avuga ko iyi nzira ya gari ya moshi ihuza Djibouti na Ethiopia ifite icyo ivuze ku bukungu bw'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'u Burasirazuba cyane ko iyi nzira ya gari ya moshi igera neza ku cyambu cya Djibouti, kiri ku nyanja iturukura bityo ikaba yihutisha ubuhahirane.

Inzira ya gari ya moshi ihuza Ethiopia na Djibouti yuzuye mu mwaka wa 2018 itwaye miliyoni 280 z'amadolari ya Amerika, ikaba ari kimwe mu bikorwa biri muri gahunda yiswe Sino-Afrika Sea Air igamije kwihutisha ibicuruzwa biva by'umwihariko mu Bushinwa cyangwa ahandi aho ibihugu bitagera ku nyanja cyane cyane ibya Afrika bigezwaho ibicuruzwa binyuze inzira y'ubutaka n'iy'indege.

Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira