AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Habiyaremye yagaragaje uko Rusesabagina yacuraga umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda

Yanditswe Mar, 26 2021 07:03 AM | 75,105 Views



Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambuka imbibi, ari na rwo ruburanisha urubanza rwa Paul Rusesabagina n'abandi 20 baregwa hamwe, rwumvise Umutangabuhamya witwa Noel Habiyaremye wari Lt Colonel mu mutwe wa FDLR.

 Uyu yagaragaje uko yakoranye na Rusesabagina abaha amafranga yo gutegura uko bashaka abarwanyi bazatera u Rwanda, bagashakisha n'aho bakwinjirira.

Ni umutangabuhamya watanzwe n'ubushinjacyaha bugaragaza ko afite ibyo azi ku birego bivugwa muri uru rubanza (Témoin de contexte). Noel Habiyaremye yagaragarije urukiko ko Paul Rusesabagina bamenyanye mu 2006 bavuganye kuri telefone bahujwe n'uwitwa Rutikanga Project wiyitaga Malumba akaba yari atuye mu Bubiligi. 

Mu 2007 Habiyaremye yaje kurwara, ajya kwivuriza i Lusaka muri Zambia, aho yahuriye n'uwitwa Nsengiyumva Appolinaire na we ukunze kugarukwaho muri uru rubanza. Iwe ni ho Noel Habiyaremye yahuriye na Minani Innocent aturutse mu Bubiligi amuha nomero ya telefone ya Rusesabagina ngo baranavugana. 

Ibiganiro byaganishaga ku gushakira abarwanyi ishyaka PDR Ihumure rya Rusesabagina, kugira ngo babashe gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rwemere ibiganiro byatuma babona imyanya y'ubuyobozi, byananirana hakiyambazwa ingufu. 

PDR Ihumure ngo yashakaga ingabo zimenyereye urugamba, ari na yo mpamvu Rusesabagina yari yaravuganye n'undi mu Col. witwa Nditurende Tharcisse, ashaka ko we na Noel Habiyaremye bamushakira abo muri FDLR icyo gihe yari ifite ibibazo byo gucikamo ibice. 

Aba bombi Rusesabagina yaboherereje amadolari asaga ibihumbi 2 yabafashije kujya i Burundi, umwe avuye i Lusaka muri Zambia, undi muri Kivu y'amajyaruguru aca Nairobi muri Kenya, bahurira i Dar es Salaam muri Tanzania aho Rusesabagina yabohereje andi madolari ibihumbi 3 ayacishije ku witwa Minani Innocent uba mu Bubiligi, harimo n'ayo gufasha Noel Habiyaremye utari ufite impapuro z'inzira, wagenderaga ku byangombwa by'umu Congoman. 

Nditurende Tharcisse wabanye na Gen. Adolphe mu mutwe w'inyeshyamba z'Abarundi wa FDD, ni we wavuganye na Rusesabagina bemeza gahunda yo kujya i Burundi ngo bamusabe ubufasha mu by'iperereza, ibikoresho, inzira n'ubutaka bakwifashisha batera u Rwanda. 

Bagiyeyo mu 2009 uyu mujenerali ababwira ko azabiganiraho n'abandi bayobozi, barangije baha raporo Paul Rusesabagina, banamugaragariza ko bafite ikibazo cy'itumanaho, aboherereza amadolari akabakaba ibihumbi 3 kuri Western Union i Bujumbura, bashaka kugura telefone zikoreshwa n'ibyogajuru. Nyuma basubiye i Burundi batawe muri yombi bohererezwa u Rwanda, ntiyongera kuvugana na Rusesabagina. Baje kuburanishwa, ibi byaha we abikatirwaho igifungo cy'imyaka 3,5 akaba yaranagisoje.

Ubushinjacyaha bugaruka kuri aba batangabuhamya 2, uwo ku wa Gatatu, Dr Michel Martin n'uyu Habiyaremye Noel, bwagaragaje ko bugamije kwerekana ko Paul Rusesabagina yatangiye kera umugambi w'ibikorwa by'iterabwoba abihereye mu ishyaka rya PDR Ihumure kuko ryafashe iya mbere mu gushakisha uko rikorana na FDLR. 

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi n'uburyo uwitwa Rubingisa Providence wavuzwe cyane mu buhamya bwa Dr Michel Martin, na we afitanye isano n'ibikorwa bya PDR Ihumure kuko yari umwe mu bayobozi ba komite ku rwego rw'isi, nyuma akajya muri RNC kuva mu 2010. Uyu ni nawe waganiraga n'abashakiraga FDLR ubufasha ngo ibone ibikoresho n'abarwanyi bo gutera u Rwanda nk'uko byagaragajwe mu ibazwa yakorewe muri USA muri Werurwe 2019 n'intumwa za Polisi y'u Bubiligi mu cyitwa 'commission rogatoire'. 

Iryo bazwa ryerekanye kandi ko uyu Rubingisa Providence yagize uruhare mu gushakira FDLR abafatanyabikorwa, avugana n'uwitwa Ngamije Fernando ndetse n'umupadiri izina rye ritaratangazwa. Yanakanguriye FDLR kugaba ibitero mu mijyi y'u Rwanda irimo Gisenyi na Ruhengeri hagamijwe kwerekana ko mu Rwanda nta mutekano uhari.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko n'imiryango bavugaga ko idaharanira inyungu cyangwa ko ari iy'abagiraneza nk'uwa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yanyuzwamo inkunga y'imitwe y'iterabwoba.

Bwagarutse ku ishingwa ry'impuzamashyaka MRCD n'umutwe w'ingabo uyishamikiyeho wa FLN n'uburyo byateguye ibitero by'iterabwoba byahitanye abaturage, mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi hagati ya 2018-2019 bunabihuza n'uruhare rwa Paul Rusesabagina bwemeza ko kuva yashinga ishyaka rya PDR Ihumure yari afite umugambi wo kugira umutwe w'ingabo kuko yavugaga ko nta gukora politiki udafite igisirikari.

Iburanisha ritaha rizakomeza ku itariki 31 Werurwe, ubushinjacyaha bugaragaza ibimenyetso bishinja Herman Nsengimana wabaye umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte (Sankara) wari watawe muri yombi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/Wo-SlHGNe_o" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira