AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bahangayikishijwe n'iyahoze ari santere ya Nzega yahindutse indiri y'abajura

Yanditswe Jul, 24 2021 19:04 PM | 31,972 Views



Abatuye hafi yahahoze Santere y' ubucuruzi ya Nzega iherereye mu Kagari ka Nzega mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe ngo bababazwa no kuba  imaze imyaka isaga 27 yarabaye amatongo, ubu hakaba nta kihakorerwa.  Izari inzu z'ubucuruzi zaho zose zarasenyutse, zamezemo ibigunda, abaturage bakaba bavuga ko habaye indiri y'abajura bikaba bibateza ikibazo cy'umutekano muke.

Iyi centre y'ubucuruzi ya Nzega, yari imwe mu ma santere yari akomeye mu myaka  ya 1990, aho ngo wasangaga hacururiza abahindi n'abarabu.  Gusa  ngo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi iyi santere yarasenywe cyane, kugeza ubu hakaba nta na kimwe kirakorwa ngo isanwe. Kuri ubu yabaye amatongo ibi bikaba bibagamiye abaturage aho bavugako bibateza ikibazo cy'umutekano muke.

Izi nzu zabomaguritse zo muri iyi santere ya Nzega, ziri neza  k'umuhanda munini Huye-Nyamgabe-Rusizi . Abaturage ngo basanga ibi binateza ikibazo cy'isuku nke mu karere kabo bikanagaha isura mbi, bakaba basaba ko akarere kareba icyakorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke, cyane ko ibi ngo bimaze imyaka myinshi:

Muri izi nzu harimo izahoze ari izo abacuruzi b'abarabu ndetse n'abahindi kuri ubu ngo zaguzwe n'umuyarwandakazi utuye aha Nyamagabe; na ho izindi banyirazo benshi ngo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

 Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventute asobanurako bamaze igihe baganira n'abahafite inzu kugira bazivugurure, aho yizeza abaturage ko bizakorwa bitarenze umwaka.

Aha mu Karere ka Nyamagabe santere ikomeye y'ubucuruzi ubu iri mu mujyi wa Nyamagabe, aho usanga amaduka menshi hafi y’isoko rishya rya Nyamagabe.

Consolate KAMAGAJO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama