Yanditswe Jul, 24 2021 19:04 PM | 31,972 Views
Abatuye hafi yahahoze Santere y' ubucuruzi ya Nzega iherereye mu Kagari ka Nzega mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe ngo bababazwa no kuba imaze imyaka isaga 27 yarabaye amatongo, ubu hakaba nta kihakorerwa. Izari inzu z'ubucuruzi zaho zose zarasenyutse, zamezemo ibigunda, abaturage bakaba bavuga ko habaye indiri y'abajura bikaba bibateza ikibazo cy'umutekano muke.
Iyi centre y'ubucuruzi ya Nzega, yari imwe mu ma santere yari akomeye mu myaka ya 1990, aho ngo wasangaga hacururiza abahindi n'abarabu. Gusa ngo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi iyi santere yarasenywe cyane, kugeza ubu hakaba nta na kimwe kirakorwa ngo isanwe. Kuri ubu yabaye amatongo ibi bikaba bibagamiye abaturage aho bavugako bibateza ikibazo cy'umutekano muke.
Izi nzu zabomaguritse zo muri iyi santere ya Nzega, ziri neza k'umuhanda munini Huye-Nyamgabe-Rusizi . Abaturage ngo basanga ibi binateza ikibazo cy'isuku nke mu karere kabo bikanagaha isura mbi, bakaba basaba ko akarere kareba icyakorwa kugira ngo iki kibazo gikemuke, cyane ko ibi ngo bimaze imyaka myinshi:
Muri izi nzu harimo izahoze ari izo abacuruzi b'abarabu ndetse n'abahindi kuri ubu ngo zaguzwe n'umuyarwandakazi utuye aha Nyamagabe; na ho izindi banyirazo benshi ngo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventute asobanurako bamaze igihe baganira n'abahafite inzu kugira bazivugurure, aho yizeza abaturage ko bizakorwa bitarenze umwaka.
Aha mu Karere ka Nyamagabe santere ikomeye y'ubucuruzi ubu iri mu mujyi wa Nyamagabe, aho usanga amaduka menshi hafi y’isoko rishya rya Nyamagabe.
Consolate KAMAGAJO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru