Yanditswe May, 21 2019 10:25 AM | 12,903 Views
Komisiyo ya politiki, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu y'umutwe w'abadepite yatangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga Umujyi wa Kigali.
Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, niryo riteganya ko Umujyi wa Kigali ugira itegeko ryihariye, nk'umurwa mukuru, kuko mbere Umujyi wagengwaga n'itegeko ry'uturere muri rusange.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Anastase SHYAKA yasobanuye ko ibi byatumaga igenamigambi ritagenda neza, kuko ari Umujyi wa Kigali wigengaga n'uturere tuwugize tukagira ubuzima gatozi.
Avuga ko hari ikindi kibazo cy'uko 80% bigenda mu miturire n'ibikorwaremezo ariko hakaba nta muyobozi wihariye wari ubishinzwe.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu avuga ko abantu badakwiye kugira impungenge ku kwegereza ubuyobozi abaturage, kuko n'ubwo uturere tutazaba dufite ubuzima gatozi, serivisi zizakomeza gutangwa uretse ko icyo gihe abakozi bazaba ari ab'umujyi wa Kigali aho kuba ab'uturere.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru