AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

HARI GAHUNDA YO KUVUGURURA IMIYOBORERE Y'UMUJYI WA KIGALI

Yanditswe Apr, 18 2019 07:11 AM | 5,383 Views



Hari gahunda yo kuvugurura imiyoborere n’imicungire y’Umujyi wa Kigali ku buryo uzaba ufite ubuzima gatozi wonyine, mu gihe uturere tuwugize tudafite ubuzima gatozi, n’ubwo serivise twahaga abaturage ntacyo zizahindukaho.

Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 7, riteganya ko umujyi wa Kigali ugomba kugira itegeko ryawo ryihariye aho kugengwa n'itegeko rigenga inzego z'ibanze nkuko byari bimeze kugeza ubu.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 03 Mata 2019, yemeje umushinga w’Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. SHYAKA Anastase, avuga ko uyu mushinga w'itegeko uteganya impinduka zirimo gukuraho ubuzima gatozi ku turere no kunoza imicungire y’amafranga twinjiza:

Min. SHYAKA agira ati

"Icyajemo gikomeye kugirango tugire umujyi umwe biraduha kugira igenamigambi ry'umujyi rimwe kubera ko umujyi wabaye umwe, ingengo y'imari yabaye imwe. Ntabwo tuzongera kugira umuhanda bavuga ngo aka gace ni aka Kicukiro wagera hariya bakavuga ngo oya amafaranga yayo aragarukira aha ngo hakomeze gasabo cg Nyarugenge, ni umuhanda w'Umujyi. Ni umujyi umwe ufite ubuzima gatozi bumwe, uturere tuwugize ni ifasi, ni inzego ziwufasha kugera ku nshingano zawo ariko ntabwo ari twa turere dufite ubuzima gatozi bungana n'ubwo umujyi wa Kigali nkuko byari bimeze mbere."

Ubusanzwe, amikoro menshi y’umujyi wa Kigali yavaga mu turere 3 tuwugize twawugeneraga 30% y’imisoro utwo turere twinjije. Mu gihe umushinga w’itegeko mushya uteganya ko imari y’uturere twose izahurizwa hamwe mu mujyi wa Kigali abe ari nawo ugena uburyo izajya ikoreshwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal, agaragaza ko izi mpinduka ntacyo zizahungabanya ku mitangire ya serivisi mu turere tw’uyu mujyi.

Agira ati "Ntabwo bivuze ko akarere kagiye kubura akazi, akarere ahubwo kagiye gukora neza kurushaho, ndetse uretse njyanama, nta serivisi umuturage yabonaga atazabona nta gikorwa runaka cyakorwaga n’akarere kitazakorwa. Ikigamijwe ni uko serivisi nziza ikomeza igatangwa umuturage icyo yifuza ku rwego rw’ibanze rumwegereye akakibona vuba."

Ikindi ni uko ngo umujyi uzarushaho kugira ijambo imbere y’abashoramari banini ndetse n’ibigo by’imari n’amabanki.

Uyu mushinga w’itegeko kandi uteganya impinduka mu miyoborere y'Umujyi wa Kigali, nk’uko minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof SHYAKA Anastase akomeza abisobanura.

Min. Shyaka agira ati "Umuyobozi w'Umujyi yunganirwa n'ubundi n'abayobozi bungirije b'Umujyi ariko umwe agashingwa imibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu undi byumwihariko agashingwa imiturire n'ibikorwa remezo kubera ko akazi k'umujyi kenshi ni aho kari. Ibyo rero bizatuma umujyi urushaho gukora neza. Ndetse umushinga unateganya ko hajyaho n'umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bita city manager, uwo uyu munsi ntabwo tumufite. Ikindi cya 3 gikomeye ni ibijyanye n'imiyoborere y'umujyi n'abawuyobora, ubwo mbese turavuga njyanama. Kandi nayo umushinga uteganya ko ikwiye kujyamo abantu bafite ubumenyi n'ubuzobere mu micungire y'umujyi no mu mikorere y'imijyi. Harimo rero abajyanama bazatorwa nkuko bisanzwe ariko harimo n'abazajya bashakishwa kubera ubuzobere ku rwego ruhanitse n'umusaruro batezweho mu iterambere ry'umujyi."

Inzobere mu mitunganyirize y’imijyi, Dr. Peter BAZIMYA, asanga iyi miyoborere n’imicungire mishya iteganywa n’uyu mushinga w’itegeko izazana ikibatsi mu iterambere ry’umurwa mukuru w’u Rwanda.

agira ati "Ni igitekerezo cyiza, kandi ntabwo bitangaje ko umujyi wa Kigali ugira ubuzima gatozi bwihariye. Ni ukuvuga ko hari ibyo tugomba guhindura kugirango birusheho gutanga isura nzima. Ni nacyo gituma bagiye kugabanya ba bajyanama bave ku mubare bagere ku kamaro, bave ku mubare bagere ku burambe, bave ku mubare bagere ku bumenyi. Ni ukuvuga ko bagiye gupromotinga accountability, bagiye gupromotinga effectiveness, bagiye no guteza imbere icyo nakwita monitoring na evaluation, ubugenzuzi."

Kugeza ubu, urwego rukuru mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ni inama njyanama igizwe n’abajyanama basaga 30, gusa umushinga w’itegeko rishya uteganya ko njyanama y’uyu mujyi izaba igizwe n’abajyana basaga 10. Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko icyifuzo ari uko uyu mushinga waca mu nzira zose ziteganywa n’amategeko mu gihe cya vuba ukaba itegeko kugirango impinduka ziwukubiyemo zitangire bidatinze.

Inkuru ya Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira