Yanditswe Feb, 03 2023 16:08 PM | 12,382 Views
Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw'ibigori yabereye mu Murenge wa Rusororo, wo mu Karere ka Gasabo. Inizeza ubufasha bukenewe kuri iyi miryango.
Kugeza ubu abantu 11 nibo baguye muri iyi mpanuka y'ubwanikiro bw'ibigori yabereye mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Abantu 50 nibo bakomerekeye muri iyi mpanuka, harimo abagize ibibazo by'imvune ndetse n'abagize ikibazo cy'ihungabana, bakaba bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka, Kibagabaga ndetse na Kanombe.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana akaba yasuye abakomerekeye muri iyi mpanuka abagezaho ubutumwa bw'ihumure ndetse ko na Guverinoma yiteguye kubafasha ndetse n'imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko byatewe n'umuyaga mwinshi wahushye ubu bwanikiro, bigatizwa umurindi no kuba bwarimo umusaruro mwinshi w'ibigori ndetse n'ibiti bibukoze bikaba byari byaramunzwe.
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko igiye kongera ingamba zo gukurikirana ireme ry'imyubakire kugirango hakomeze kwirindwa impanuka nk'izi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru