AGEZWEHO

  • Abanyarwanda bashoye imari mu gutwara abantu muri Uganda barishimira umupaka wafunguwe – Soma inkuru...
  • Abahabwa inkunga zo kubavana mu bukene baravuga ko ubuzima bwabo burimo guhinduka – Soma inkuru...

Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw'ibigori

Yanditswe Feb, 03 2023 16:08 PM | 11,904 Views



Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y'ubwanikiro bw'ibigori yabereye mu Murenge wa Rusororo, wo mu Karere ka Gasabo. Inizeza ubufasha bukenewe kuri iyi miryango.

Kugeza ubu abantu 11 nibo baguye muri iyi mpanuka y'ubwanikiro bw'ibigori yabereye mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Abantu 50 nibo bakomerekeye muri iyi mpanuka, harimo abagize ibibazo by'imvune ndetse n'abagize ikibazo cy'ihungabana, bakaba bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka, Kibagabaga ndetse na Kanombe.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana akaba yasuye abakomerekeye muri iyi mpanuka abagezaho ubutumwa bw'ihumure ndetse ko na Guverinoma yiteguye kubafasha ndetse n'imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko byatewe n'umuyaga mwinshi wahushye ubu bwanikiro, bigatizwa umurindi no kuba bwarimo umusaruro mwinshi w'ibigori ndetse n'ibiti bibukoze bikaba byari byaramunzwe.

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko igiye kongera ingamba zo gukurikirana ireme ry'imyubakire kugirango hakomeze kwirindwa impanuka nk'izi.






Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo - Perezida Kagame

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Pe