Yanditswe Mar, 10 2023 19:11 PM | 81,438 Views
Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko izakomeza gukora amavugura yose ashoboka mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abashoramari n’abikorera muri rusange, baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’abava mu mahanga.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ibiro bizwi nka One Stop Center bitangirwamo serivisi zose zikenerwa n’abashoramari.
Iyi One Stop Center ikomatanyirije hamwe serivisi zose zihabwa abashoramari bakeneye ibyangombwa bitandukanye bizwi nka licences na permits ifite icyicaro ku biro by’urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB.
Umukuru w’uru rwego, Clare Akamanzi avuga ko nubwo One Stop Center yari isanzweho itatanga serivisi zose zikenerwa n’abashoramari.
Ikindi ngo ni uko ubu buryo buzatuma serivisi inoga kurushaho.
RDB ivuga kandi ko ibi bishobora gutuma u Rwanda ruzamuka muri Doing Business, urutonde rwa Banki y’Isi rwerekana uko ibihugu birushanwa mu korohereza abashoramari.
Imwe muri serivisi nshya ziri muri iyi One Stop Center ni izafasha abashoramari bakorera mu Rwanda kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko rusange rya Afurika, Africa Continental Free Trade Area.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prof. NGABITSINZE Jean Chrysostome avuga ko n’izindi serivisi zizongerwamo mu gihe bizaba ngombwa.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF rushima uburyo abikorera bakomeje koroherezwa mu mirimo yabo ndetse visi perezida wa kabiri w’uru rugaga, Kimenyi Aimable asaba abikorera hirya no hino mu gihugu kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Ku ikubitiro iyi One Stop Center irimo gutangirwamo serivisi ziri hagati ya 100 na 200 zisanzwe zitangwa n’inzego za leta zisaga 20.
Divin Uwayo
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru