AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Guverinoma y'u Rwanda iratangaza ko intego za SDGs zizagerwaho mu 2030

Yanditswe Jun, 18 2019 09:39 AM | 14,308 Views



Raporo yiswe "2019 Africa SDGs Index and Dashboards Report", igaragaza ko mu myaka 3 ishize u Rwanda ruri ku muvuduko wifuzwa mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego 2 gusa muri 17 zikubiye muri cyerekezo Isi yihaye kuva muri 2015 kugeza muri 2030. 

Uko ari 2, imwe ni ijyanye no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima byo ku butaka no guteza imbere imikoreshereze irambye yarwo, gucunga amashyamba, kurwanya ubutayu, guhagarika no gusubiza inyuma iyangirika ry’ubutaka, mu gihe indi ari ijyanye no kurwanya imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zayo.

Izindi ntego 6 iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ruzishyira mu bikorwa ku ntambwe itanga icyizere. Hari izindi 8 raporo ivuga ko ziteye impungenge kuko ziri mu mutuku bikaba bisobanuye ko u Rwanda ruri ku bipimo byo hasi cyane mu kuzishyira mu bikorwa. Muri zo, harimo intego ya 2 irebana no kurandura burundu inzara no kwihaza mu biribwa, aho u Rwanda rugifite umubare munini w'abana bari munsi y'imyaka 5 bagwingiye bangana na 37.9%, ndetse 36% by'abaturage bose muri rusange bakaba bafite ibibazo by'imirire mibi. Ku ntego ya 3 irebana n'iterambere ry'ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza, n'iya 4 irebana n'uburezi bufite ireme kandi budaheza, naho hagaragara icyuho ku barangije amashuri yisumbuye, aho imibare yo muri 2017 igaragaza ko bangana na 37% gusa. Iyi raporo kandi inenga u Rwanda kimwe n'ibihugu bitari bike bya Afrika, kutagira ibarurishamibare ryuzuye, statistics, n'amakuru ahagije kandi ajyanye n'igihe ku bipimo by'intego 4 muri 17 z'iterambere rirambye.

Cyakora Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel NDAGIJIMANA, avuga ko guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba zigamije kunoza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'izi ntego.

Izi ntego zimaze gusohoka n'ibipimo byazo twakoze isuzuma mu bushobozi dufite uyu munsi mu rwego rw'ibarurishamibare ngo turebe ni ibiki dufite bishoboka kubarwa dukoresheje ubushobozi dufite! Twasanze 60% by'ibipimo bisabwa tubifite. Ubu rero hari gahunda y'imyaka 5 ya kiriya kigo yo guteza imbere urwego rw'ibarurishamibare izo ntego zose ziburamo zikaba zinjiyemo. Ikindi navuga ni uko muri gahunda y'igihugu y'iterambere ryihuse twatangiye muri 2017 ikazarangira muri 2024 ziriya ntego zose zikubiyemo. Iyo tureba buri gihembwe buri mwaka intambwe dutera nazo ziba zirimo. Harimo mu byukuri ibikorwa dusanzwe dukora ariko biba bifite intego zigomba kuba zagezweho muri 2030. Twebwe rero ikintu gikomeye kirimo ni uko twazifashe nk'izacu tuzinjiza muri gahunda z'igihugu kandi tukaziha ubushobozi tukanazikurikirana.

N'ubwo raporo inenga ibihugu byinshi bya Afrika, ishyira u Rwanda mu bihugu bihagaze neza mu gushyira mu bikorwa izi ntego, aho ruza ku mwanya wa mbere mu karere ka Afrika y'Iburasirazuba n'uwa 12 muri Afrika n'amanota 57.9%, mu gihe impuzandengo y'ibihugu 13 byo mu karere ari amanota 48.8%, naho impuzandengo ku rwego rw'umugabane ikaba ari 52.3%. Ubwo iyi raporo igaragaza aho Afrika igeze ishyira mu bikorwa SDGs nyuma y'imyaka 3 zishyizweho, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba n'umuyobozi w'inama y'abakuru b'ibihugu bya Afrika ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'izi ntego, asanga kugira ngo izi ntego zigerweho mu myaka hafi 12 isigaye, bisaba Africa kugabanya umuteto.


Kagame ati "Iyo abandi bagutereranye kugirango uhangane n'ibibazo byawe ushake uburyo bwawe bwatuma ubisohokamo, ntekereza ko uba uri mu nzira nyayo kandi ukaba ufite amahirwe yo gutera intambwe ugana imbere. Mu buryo bufatika, nshobora no kuvuga ko Afrika yateteteshejwe mu buryo bumwe cg ubundi. Twarateteshejwe kuko igihe cyose hari ikibazo turarira hanyuma undi muntu hafi aho ati ihorere ngukemurire ikibazo cyawe! Ibyo ni ibintu byagiye biba kenshi! Uko dutera intambwe rero dukeneye mu byukuri kugaragaza itandukaniro kuko dushobora kugira SDGs zanditse neza kandi zinasobanutse koko, ariko dukwiye gutera intambwe ndende turushaho kuzamura imibereho y'abaturage bacu".

Icyifuzo cy'Isi ni uko izi ntego n’ibikorwa binini bizishamikiyeho byaba umusemburo wo guca burundu ubukene n’inzara mu buryo  bwose, bikanafasha abayiriho n’abazabakomokaho gukomeza kubona ibyo bakeneye kugira ngo babeho muri iki gihe ndetse no mu gihe kiri imbere ku buryo burambye.


INKURU:  UWAYO DIVIN 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira