AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Guverinoma yongeye gusaba Abanyarwanda guhagurukira gahunda y'akarima k'igikoni

Yanditswe Aug, 05 2022 16:10 PM | 77,114 Views



Guverinoma yongeye gusaba Abanyarwanda guhagurukira gahunda y'akarima k'igikoni no gutera ibiti by'imbuto ziribwa mu ngo zabo, mu rwego rwo kwiteza imbere ariko banarwanya imirire mibi n'igwingira mu bana.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yasabye ibi ubwo yifatanyaga n'abaturage ba Rulindo mu muhango w'Umuganura wasize bamwe bagabiwe Inka.

Ku musozi wa Gako i Rusiga mu karere kwa Rulindo witegeye neza Imisozi ya Kinyambi na Bumbogo bwa Huro ibyari igicumbi cy'umuganura, mu myaka yo hambere niho imbaga y'abatuye n'abaturiye ibi bice bahuriye n'abayobozi bakuru bahizihiriza umuganura ku rwego rw'igihugu.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente wari uherekejwe n'abandi bayobozi biganjemo abagize guverinoma, akigera kuri uyu musozi yabanje kumurikirwa bimwe mu byagezweho muri aka agace byiganjemo ibikomoka ku buhinzi.

Hakurikiyeho ibindi bice byarangaga uyu muhango w'Umuganura, abaturage bahabwa imbuto, abana bahabwa amata, bamwe mu batishoboye bagabirwa inka.

Ashingiye kuri uyu muvugo, Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abanyarwanda muri rusange gukomeza kurangwa n'indangagaciro yo gukunda umurimo no kwirinda ubunebwe.

Yagize ati ''Ubutumwa bwa bariya bana burimo ikintu cyo kwitabira umurimo tugakoresha imbaraga zacu zose, ntihagire ikitubuza kweza uretse bya bindi bitatu bavuze haramutse hari amapfa, ibihe bibi cyangwa uburwayi nta kindi cyakabaye kitubuza kweza, umunyarwanda wese akavuga ati ntabwo nejeje ibyo kurya kubera ko habaye amapfa cyangwa se kubera ko umuryango wanjye wari urwaye, ntihagire umuntu urwaza bwaki ngo agire abana bagwingiye atari yo mpamvu, ni ukuvuga ngo dukwiye gukora dushaka ibyo gutunga imiryango y'abanyarwanda, abana bacu kugira ngo turwanye imirire mibi, turwanye igwingira ry'abana ariko tunateze imbere igihugu, tubone ubukungu tubone amafaranga.''

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yongeye kwibutsa ko guverinoma y'u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose bigamije kuzamura imibereho y'umunyarwanda, ku isonga ariko asaba abaturage na bo gushyira mu bikorwa iby basabwa bifasha mu kurushaho kuzamura imiberebo yabo muri rusange.

''Nta munyarwanda n'umwe wasobanura ko yabuze ahantu atera ibiti by'imbuto, ntabwo bisaba ubutaka bunini n'inzu yawe utuyemo uyizengurukije ibiti by'imbuto byakwera bigatunga umuryango bikarwanya imirire mibi mu bana hanyuma ukabigurisha ukabona amafaranga, ndibutsa inzego zose gushyira imbaraga muri gahunda yo gutera ibiti mu ngo zacu bikajyana kandi na gahunda yo gutera imboga muri buri rugo, gahunda y'akarima k'igikoni ntabwo yavuyeho ahubwo abadafite akarima k'igikoni bikubite agashyi ntabwo tuzahora dukora umuganura tutakoze ibyo bikenewe mu kongera umusaruro.''

Amateka agaragaza ko umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya 11, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu ll Ndoli, bigeze mu 1925 abakoloni bongera guca uyu muhango ubwo Gashamura ka Rukangirashyamba yaciribwaga mu Burundi.

Umuganura wongeye kugaruka mu 2011 bivuze nyuma y'imyaka 86 abanyarwanda batizihiza uyu muhango wubahwaga cyane i Bwami, no mu muryango nyarwanda ndetse wari no mu nzira z'ubwiru.

Paul Rutikanga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira