AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Guverinoma yijeje gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bya Gaz

Yanditswe Dec, 06 2021 18:44 PM | 61,465 Views



Guverinoma y'u Rwanda yijeje abanyarwanda ko ikibazo cy'izamuka ry'igiciro cya gaz kirimo kuvugutirwa umuti, ni nyuma y'aho bamwe mu bayikoresha basabye ko ibiciro bigabanywa.

Kugeza ubu igihugu gifite ububiko bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy'iminsi 5 gusa, ku buryo hari abasanga hakenewe ububiko bwabika gaz yakoreshwa byibuze mu gihe cy'amezi 4 kugeza kuri 6.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego ngenzuramikorere RURA, Dr. Ernest Nsabimana avuga ko i Rusororo mu karere ka Gasabo hatangiye gutunganywa ahantu hazubakwa ibigega bifite ubushobozi bwo kubika ibiro bya gaz biri hatati ya Miliyoni 8-9, yakoreshwa mu gihe kiri hagati y'amezi 2 na 3.

Abagize ishyirahamwe ry'abatumiza ibikomoka kuri peteroli, bavuga ko biteguye kwigomwa kugira ngo abaguzi ba Gaz biyongere kuko ari naho bungukira.

Hashize iminsi itatu, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente abwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu minsi 10, iki kibazo cy'ibiciro bya Gaz kizaba cyabonewe igisubizo.

Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda yo mu kwezi gushize yerekana ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka ku ngufu wagabanutse bitewe n'igabanuka ry'umuvuduko mu izamuka ry'ibiciro ry'ibicanwa bikomeye nk'amakara n'inkwi, wageze kuri 3.8% mu mwaka wa 2020/21 uvuye kuri 6% mu mwaka wa 2019/20

Ibi bikaba byaratewe n'uko ibiciro by'ibicanwa bikomeye byari hejuru cyane mu mezi 6 ya mbere y'umwaka wa 2020 biturutse ku ngaruka za COVID-19.


Kwizera Bosco




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama