AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Guverinoma yongereye miliyari 250 Frw mu kigega Nzahurabukungu

Yanditswe May, 18 2022 17:04 PM | 109,162 Views



Guverinoma y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’ikigega Nzahurabukungu, cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 ku bikorera mu byiciro bitandukanye by’ubukungu n’ubucuruzi, Miliyali 250 Frw zikaba arizo zongerewe muri iki cyiciro.

Minisitiri w’imari  n'Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana agaragaza ko muri miliyali 250 zongerewe muri iki kigega, harimo miliyali 150 z’amafaranga yagenewe ishoramari rishya, ubucuruzi buto yaba ubushya n’ubwunganirwa ku gishoro bwagenewe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente wafunguye ku mugaragaro iki cyiciro cya kabiri cy’iki kigega nzahurabukungu, yavuze ko hanatekerezwa ku mishinga mishya bitandukanye n’icyiciro cya mbere cyafashaga kuzahura ubucuruzi bwazahajwe n'iki cyorezo.

Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko miliyoni 100 z’amadorali zatangiranywe n’iki kigega muri 2020, zafashije kunganira abikorera bari bafitiye amabanki y’ubucuruzi kutisanga mu bibazo n’izo banki kubera kutishyura neza inguzanyo.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yongereye mu kigega nzahurabukungu, miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akomeze kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byagizweho ingaruka na Covid-19.

Yagize ati "Guverinoma irongera guhumuriza abaturarwanda bose ko izakomeza gushyiraho ingamba zose zishoboka kugira ngo ibiciro bidakomeza kwiyongera bikabije, cyane cyane ku bicuruzwa by’ingenzi."

Kuri miliyali zisaga 100 z’amafaranga y’uRwanda yari yashyizwe mu kigega nzahurabukungu ubwo cyatangiraga, hatanzwe miliyali 75 z’amafaranga ku bikorera bishyuzwaga na za banki mu rwwego rwo kuvugurura amasezerano aho hari za hoteli zigera ku 151, ibigo bigera kuri 69 by’uburezi, byahawe agera kuri miliyali 12.6 z’amafaranga na miliyali 7.7 z’amafaranga zashowe mu bikorera 55 mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu. 

Minisitiri Uzziel avuga ko hari amafaranga yatanzwe kunganira ibigo bitandukanye by’ubucuruzi harimo n’ibito byabonye ubu bwunganizi binyuze kuri za SACCO.

Muri iki cyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu, ikigega cya BDF gitanga ingwate zunganira imishinga cyongerewe ubushobozi mu gihe MINECOFIN ivuga ko amasosiyete agifite imyenda mu mabanki yagenewe miliyali 37 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuyarinda kwinjira mu bibazo n’ayo mambanki kubera kutishyura neza.


RUZIGA EMMANUEL MASANTURA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira