Yanditswe Nov, 13 2020 08:29 AM | 75,758 Views
Raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana
imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu yagejejwe ku nteko ishinga
amategeko igaragaza ko hari ibikorwa 55 bifite agaciro ka miriyari zirenga 100
byadindiye kubera imikorere itanoze
y'inzego yitandukanye.
Aho Inteko ishinga amategeko yemeje ubusabe bwa PAC bwo gusaba Minisitiri w'intebe gutanga raporo ku nteko ishinga amategeko mu gihe kutarenze amezi 8 hagaragazwa uburyo ibibazo bigaragara mu mikorere y'inzego zitandukanye byakemuwe.
Iyi raporo ya PAC ishingiye kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ya 2018-2019. Ibibazo byihariye biri muri iyi raporo bishingiye ku bikorwa byadindiye kandi byaratwaye amafaranga atari make.
Urugero ni ibikorwa 55 byadindiye bifite agaciro ka miliyari zirenga 100, muri iyi raporo kandi hagaragajwe ibigo byubahirije inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya ku kigero cyo hasi, aha harimo WASAC iri ku kigero cya 19% mu kubahiriza inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, RSSB ku kigero cya 23%, Kaminuza y'u Rwanda ku kigero cya 31%.
PAC igaragaza umushinga w'imyanzuro ku bibazo by'uruhuri bigaragara mu nzego zitandukanye.
Perezida wa PAC Muhakwa Valens avuga ko igihe iyi komisiyo yifuza ko Minisitiri w'intebe yazatangiraho raporo kitari kinini kuko inzego na zo ziba zigomba gusuzuma aho ibibazo bituruka.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y' imari n'umutungo by'igihugu ivuga ko guhera mu kwezi kwa 12 uyu mwaka izatangira gahunda zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye.
KWIZERA John Patrick
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru