AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Guverinoma imaze gutanga miliyari 50 Frw za nkunganire ku mugenzi ugenda mu modoka

Yanditswe Mar, 20 2023 18:56 PM | 57,736 Views



Guhera mu kwezi kwa 10 kwa 2020, Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko imaze gutanga Miliyari hafi 50 z'amafaranga y'u Rwanda za nkunganire Leta yishyurira umugenzi ugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Nubwo bimeze bityo ariko kompanyi zitwara abagenzi ziracyishyuza leta izindi miliyari 10 z'amezi 2 ya mbere y'uyu mwaka wa 2023.

Mu Cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hasakaye ibaruwa ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'abatwara abantu mu buryo bwa rusange ATPR bwandikiye Minisitiri w'Intebe bumusaba kwishyurwa inyunganizi leta yemereye abaturage ku giciro cy'umugenzi.

Ni ikibazo Perezida wa ATPR, Mwunguzi Théoneste avuga ko cyatangiye gukemuka nyuma y'igihe gito bandikiye Minisitiri w'Intebe.

Nubwo hari amezi 2 asigaye leta itarishyura, muri rusange kompanyi zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziruhukije kuko hari ibibazo bimwe bigiye guhita bikemuka nkuko Twahirwa Innocent, umuyobozi wa JALI Transport abivuga.

Icyakora Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest avuga ko nubwo leta yishyuye nyuma y'ibaruwa ATPR yandikiye Minisitiri w'Intebe inzego bireba zitari zicaye ubusa kuko n'asigaye azishyurwa mu gihe kitarambiranye.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Nsabimana agaragaza ko leta ishobora kugabanya cyangwa ikavanaho nkunganire itanga mu nzego zitandukanye z'imibereho y'igihugu  kuko uko iminsi ihita zikomeza kuba umutwaro uremereye.

Dore nk'ubu nkunganire leta itangira umugenzi ku giciro yakabaye yishyura mu gihe ateze imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange imaze kugera hafi muri miliyari 50 uhereye mu kwezi kwa 10 kwa 2020.

Kugeza ubu kuri kilometero imwe y'urugendo ibarirwa amafaranga asaga 30 leta yishyurira umugenzi amafaranga 9 utabariyemo na nkunganire leta iba yashyize mu kiguzi cya lisansi na mazutu.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama