AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hagiye gutangizwa umushinga wa miliyari 300 Frw zigenewe inyungu ku nguzanyo z’ubuhinzi

Yanditswe Jun, 07 2022 18:25 PM | 159,442 Views



Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza umushinga wa miliyari zisaga 300 Frw uzatuma inyungu ku nguzanyo zigenewe ubuhinzi ziva kuri 24% zikagera munsi y’i 10%.

Ibi Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabivugiye mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na Sena, ikiganiro cyatinze ku ngamba zo kwegereza abaturage serivisi z’imari.

Inzego zifite aho zihuriye n’ubukungu zagiranye ibiganiro na Sena ku ngingo irebana no kwegereza abaturage serivisi z’imari ku buryo budaheza. Abasenateri bo muri komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari bateguye iyi nama, muri rusange bashimye intambwe imaze guterwa muri serivisi z’imari, aho kugeza ubu abafite imyaka y’ubukure bangana na 93% bagerwaho na serivisi z’imari.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abasenateri ni uko inyungu ku nguzanyo zikiri ku bipimo byo hejuru bikanagera kuri 21%, hakaniyongeraho ko ibigo by’imari bidakurikirana abo byahaye inguzanyo bikanatuma icyizere abaturage bagirira ibigo by’imari kigabanuka cyane ko abagera kuri 61% nta cyizere bafitiye ibigo by’imari.

Imibare itangwa na Banki Nkuru y’Igihugu yerekana ko amabanki y’ubucuruzi yihariye 60% by’umutungo wose w’ibigo by’imari, naho za Sacco zashyiriweho kwegera no korohereza abaturage ziri ku gipimo cya 5% ari nazo zigira inyungu iri hejuru.  

Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa agaragaza ko biruhije kugabanya ibipimo by’inyungu ku nguzanyo bitewe n’uko amafaranga banki zikoresha ziyabona ahenze hakaniyongeraho n’umuco wo kuzigama utaragera ku gipimo cyo hejuru mu baturage.

Ikindi kibazo kigihangayikishije ni uko mu nguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari, izihabwa abahinzi zitarenga igipimo cya 5% nyamara uru rwego rurimo abagera kuri 70%. 

Uku kudaha inguzanyo abari mu rwego rw’ubuhinzi bituruka ahanini ku kuba amabanki aba atizeye imishinga y’ubuhinzi kubera ingorane zibamo, kuba kandi uru rwego rudapfa kubona ingwate zagurishwa igihe umuhinzi atabashije kwishyura.

 Dr Uzziel Ndagijimana asezeranya ko umushinga wa miliyari 300 frw uzasiga abari mu rwego rw’ubuhinzi babasha kubona inguzanyo zidahenze kuko bazunganirwa na leta.

Imwe mu myanzuro y’iyi nama nyunguranabitekerezo yahuje Sena n’abafite aho bahuriye n’ubukungu ndetse na service z’imari, irebana no gushyira imbaraga mu kurushaho kunoza service z’imari kugira ngo ziteze imbere abaturage no kugirira icyizere urwego rw’imari.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage