Guverineri Habitegeko yasabwe kuvana Nyamasheke mu bukene nk’uko yabikoze muri Nyaruguru

AGEZWEHO

  • Uburyo umubano w’u Rwanda na Centrafrica warushijeho gukomera kuva mu 2014 – Soma inkuru...
  • Abiga muri African centers of Excellence bavuze ko biteguye kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda – Soma inkuru...

Guverineri Habitegeko yasabwe kuvana Nyamasheke mu bukene nk’uko yabikoze muri Nyaruguru

Yanditswe May, 21 2021 17:05 PM
39,518 Views



Minisitiri  w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko François, kuvana akarere ka Nyamasheke mu turere dukennye nk'uko yabikoze muri Nyaruguru.

Ibi minisitiri Gatabazi yabitangaje mu nama  yagiranye n'abavuga rikumvina muri aka karere.

Gatabazi avuga ko Nyamasheke nta gihingwa na kimwe kidahingwamo, ariko nyamara kakarenga kakagira abaturage benshi bakennye barimo n'abakennye cyane.

Avuga kandi ko aka karere kanororerwamo amatungo y'amoko yose, ariko na byo bikaba bidakura abaturage mu bukene.

Nk'ubu muri aka karere hari hegitari zirenga ibihumbi 54 zihingwaho ibihingwa byatoranyijwe, na hegitari zirenga ibihumbi 4 zihingwaho icyayi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko gukura Nyamasheke mu bukene, iturufu yabyo nta yindi uretse ubufatanye bw'inzego zose.

Aha akaba yahaye umukoro nyobozi y'akarere kureka umwiryane n'amatiku ngo bijya bihavugwa, ahubwo bagakorera hamwe kugira ngo ikizamini cyo guhindura ubuzima bw'abaturage bazagitsinde. 

Yavuze ko bitabaye ibyo bazaguma ku mwanya wa nyuma.

Akarere ka Nyamasheke gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 450, barimo 69% bari mu bukene n'abasaga 49% bari mu bukene bukabije, nk’’uko bitangazwa n’ubushakashatsi (EICV5) bwo mu 2018.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Habitegeko François wari Mayor w’Akarere ka Nyaruguru, yazamuwe mu Ntera agirwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Habitegeko ni umwe mu ba Mayor bake cyane bashoje manda zabo zombi bemererwa n’amategeko,  akarere ka Nyaruguru ubu kakaba kabarizwa ku isonga mu turere twahinduye amateka mu iterambere ry’ibikorwa remezo, ndetse akaba yaragasize ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’imihigo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bwa Tuyishime watejwe imbere n’ubworozi bw’Ingurube

Abacuruzi muri Nyamasheke barataka ikibazo cy’inzu z’ubucuruzi zikir

Ibyumba by'amashuri bisaga 60 mu Karere ka Nyamasheke byatawe na rwiyemezam

Buri muryango uherutse gusenyerwa n’inkangu muri Nyamasheke wahaye ibihumb

Minisitiri Gatabazi yasabye ko isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali rigaragaza i

Nyamasheke: Inzu zirenga 130 zasenywe n’ubutaka bwatembye bukava aho bwari