Yanditswe Jul, 13 2021 09:01 AM | 52,598 Views
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, kuri uyu wa Mbere, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kuvugurura no kunoza uburyo bateguramo imihigo.
Ni nyuma yo kumurikirwa
imihigo y’aka karere y’umwaka wa 2021/2022 akabona ko bahize bike cyane bisa no
kwiyorohereza kandi ibibazo by’abaturage bikiri byinshi.
Mu nama nyunguranabitekerezo igamije kunoza itegurwa ry’imihigo y’akarere ka Rusizi,akarere keretse umuyobozi w’intara ibyo gateganya gukora mu mihigo ariko asanga barihaye intego ntoya kandi bagomba guhiga imihigo ikemura ibibazo byugarije abaturage.
Guverineri
Habitegeko yahise asaba Akarere ka
Rusizi gukosora bimwe mu byuho biri mu mihigo y’aka karere no kongera kuri
gahunda imihigo yingenzi batari bashyize kuri gahunda.
Bimwe mu byo yaciyeho akarongo bigomba kugaragara muri iyi mihigo kandi byarirengagijwe muri uyu mwaka w’imihigo harimo nko kurwanya isuri mu misozi ikikije Ikibaya cya Bugarama yangije ibikorwa by’ubuhinzi bukorerwa muri iki kibaya, kuvugurura no gusukura inyubako zo mu Mujyi wa Rusizi hagendewe ku gishushanyo mbonera nk’umujyi wunganira Kigali.
Umuboyozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko ibyo babwiwe na guverineri ari ingenzi ndetse biyemeje kongera gusubira inyuma mu mihigo bari bateguye kugira ngo babashe kuyinoza ibe ikemura ibibazo by’abaturage nta wusigaye inyuma icyakora ntagaragaza impamvu byari byirengagijwe.
Akarere
ka Rusizi mu manota y’imihigo aheruka y’umwaka 2019/2020 ni ko kaherekeje
utundi,umwanya wa 30 n’amanota 50.01.
Guverineri Habitegeko uyobora ubu ni we wayoboraga akarere ka
Nyaruguru kari kabaye aka mbere n’amanota 80.04. Akabayitezweho guhindura
byinshi muri iyi ntara by’umwihariko muri aka Karere ka Rusizi.
Gatete Eric Rafiki
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru