AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Guverineri Habitegeko yasabye Ubuyobozi i Nyamasheke kwita ku gukemura ibibazo bibangamiye abaturage

Yanditswe Aug, 26 2021 12:49 PM | 72,313 Views



Mu nama yagiranye n’abayobozi mu nzego z’ibanze kimwe n’izindi nzego zikorera mu Murenge wa Nyabitekeri ho mu Karere ka Nyamasheke, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yabasabye kwita ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bikigaragara muri uyu Murenge utuwe kurusha iyindi yo muri aka Karere.

Uruzinduko rwa Guverineri Habitegeko i Nyabitekeri rwamuhuje n’abayobozi bose bafite aho bahurira n’umuturage mu buzima bwose uhereye ku isibo.

Mu byo yibanzeho harimo kwibutsa abayobozi inshingano n’akamaro bakwiye kumarira abaturage.

Mu bibazo yagarutseho bibangamiye abaturage, abayobozi guhera kuri mutwarasibo baravuga ko koko bihari kandi ko ngo umuti yabahaye kuri ibi bibazo wabanyuze.

Guverineri Habitegeko kandi yongeye gusaba abayobozi kudatuma guturana na RDC biba ikibazo n’intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19, ahubwo ko bikwiye kuba amahirwe ku baturage bayoboye, binyuze mu bikorwa bazakora bibyara inyungu bikenewe.

Ku bijyanye no guturana n’umupaka aba bayobozi bemera ko hagiye habaho uburangare, abantu bagahora mu rujya n’uruza rudafite gahunda kuri uyu mupaka bigatuma icyorezo cyiyongera gusa ngo ubu ingamba bafashe kuva ku isibo ntizizatuma hari uwongera kubaca mu rihumye.

Umurenge wa Nyabitekeri ni umwe mu Mirenge y’icyaro y’akarere ka Nyamasheke, benshi mu bawutuye bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi usanga binafite isoko muri RDC igihugu uyu Murenge ukoraho binyuze ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Uyu murenge kandi unafite umwihariko wo kuba utuwe n’abaturage benshi, aho ufite ubucucike bw’abasaga 1000 kuri kilometero kare imwe.

Gatete Eric Rafiki




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize